Print

Nyarugenge: Umuntu utaramenyekana yataye uruhinja ku nzira ahasiga n’ ifishi y’ inkigo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 June 2017 Yasuwe: 3908

Iyi myenda niyo yari ifubitse urwo ruhinja rwatoraguwe

Uruhinja rw’ amezi abiri rwatabawe n’ abagiraneza mu murenge wa Gitega akagari ka Akabahizi mu karere ka Nyarugenge nyuma yo gusigwa ku nzira n’ umuntu utaramenyekana.

Abatoraguye urwo ruhinja bavuga ko basanze uwarusize ku nzira yahasize n’ ifishi uwo mwana ahererwaho inkigo.

Nk’ uko bigaragara ku ifishi y’ ikingira uwo mwana yavutse tariki 19 Werurwe 2017. Ise ni Habiyambere wo mu mudugudu wa Rugando II, Akagari ka Gahanga n’ Umurenge wa Gahanga.

Innocent niwe wumvise urwo ruhinja rurira yihutira kureba asanga n’ uruhinja rwatawe n’ umuntu wari wabigambiriye kuko yarutanye imyambaro myinshi n’ ifishi y’ ikingira bigaragara ko ari iy’ urwo ruhinja.

Innocent yagize ati “Nagendaga hafi yo mu rugo numva umwana ari kurira ngiye kureba nsanga ni umwana watawe aho. Nihutiye kureba umubyeyi witwa Margarita ngo aze amumfashe”

Uyu mwana yatoraguwe ku wa Gatanu. Marigarita yavuze ko mu minsi ibiri ishize atoraguye uwo mwana atabona ababyeyi be yongeraho ko nta n’ ubufasha ubwo ari bwose arabona bwo kumufasha kurera uwo mwana.

Marigarita yabwiye Bwiza dukesha iyi nkuru ko adafite ubushobozi buhagije bwo kurera uwo mwana.

Marigarita arasaba inzego z’ ubuyobozi ko zamufasha kurera uwo mwana cyangwa zikamufasha kubona ababyeyi be.

Avuga ko yamenyesheje inzego z’ ubuyobozi bw’ ibanze, ku mudugudu no ku kagari ko yatoraguye uwo mwana.

Marigarita avuga kandi ko hari urundi ruhinja yigeze gutoragura hafi y’ ibitaro bya CHUK rwatawe rukivuga. Ngo uru ruhinja rwitaweho akarere kugeza rujyanywe mu wundi muryango ushoboye kurwitaho.

Ku murongo wa telefone twagerageje kuvugana n’ ubuyobozi bw’ akagari ka Akabahizi ntibyadushobokera iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.


Comments

umusomyi 6 June 2017

ARIKO BANYAMAKURU ,MWAFASHIJE BAKANYIHERA URWO RUHINJA KO NDUKENEYE!UMWANA AKWIYE KURERERWA MU MURYANGO(0781964463)

MURAKOZE


umusomyi 5 June 2017

jye banyihere urwo ruhinja.ko narusabye ntihagire unsubiza?


umusomyi 5 June 2017

banyiherere urwo ruhinja.ndarukeneye cyane(0781964463)

Ibindi Nyagasani azabibaza uwo mubyeyi utagira imbabazi.

Abanyamakuru munyifashirize nibonere uwo muziranenge.

Murakoze


Yohanita 4 June 2017

gusa uwo mubyeyi ashobora kuba yari yahuye nihungabana kuko ntiwabika umwana ameze 9 munda niwarangiza ukamujunya


donathe 4 June 2017

Ahhhhh ubwose ubuyobozi bwamufashije ahhh gusa nuwo mugore nashakishwe mutibagiwe nice murakoze


Muzima 4 June 2017

Yebaba weee! Birababaje.


enock 4 June 2017

mbega
umubyeyigito
ubuyobozi
bumukurikirane
nafatwa
ahanywe
byintangarugero
murakoze


enock 4 June 2017

mbega
umubyeyigito
ubuyobozi
bumukurikirane
nafatwa
ahanywe
byintangarugero
murakoze