Print

Reba imibyinire ya Perezida w’igihugu cya Botswana yatangaje abantu benshi(VIDEO)

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2017 Yasuwe: 5913

Perezida wa leta ya Botswana, Ian Khama aherutse gutungura abantu ku bijyanye n’imibyinire we ubwo batahaga umushinga w’ibijyanye n’ubukerarugendo mu murwa mukuru Gaberone, ubwo atabashaga kwiganhanira umuziki hanyuma na we akawunyuka kakahava.

REBA HASI IMIBYINIRE IDASANZWE YA PEREZIDA WA LETA YA BOTSWANA

Uyu muyobozi yabyinnye n’ibyishimo byinshi anishimira imyaka igera kuri 7 igihugu cye cyari kimaze gitwara irushanwa rya moto ibi bikaba ari bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’icyo iryo siganwa ribasigiye mu myaka ishize yose baryegukana.

REBA HASI UBURYO UYU MU PEREZIDA AKUNZE GUSABANA N’ABATURAGE BE BAKINA:

Ngo si ubwa mbere rero uyu musaza afatwa na za kamera ndetse akanashyirwa ku mbuga nkoranyambaga abyina kuko ngo ari mu bantu bakomeye bakunda kwizihirwa cyane.

Mu bindi bikombe ajya atwara harimo ibyo Koga mu mazi maremare, gutumbagira hejuru cyane kuri moto, isiganwa ry’ingamiya, ibijyanye no gusigasira umuco n’ibindi.


Comments

Muhawenimana 6 June 2017

kbx biramubereyepeee!!!!


tutu 5 June 2017

Yebaba weee sinarinzi ko hariho Perezida usabana kuriya, ndumiwe ariko arashimishije pe


Darren 5 June 2017

Uyu mugabo akwiye kubyina kabisa ari mu bantu bagejeje ibihugu byabo aheza. Botswana iri mu bihugu bifite abaturage babayeho neza muri AFRICA.Congs Doctor KHAMA.


ema claudine 4 June 2017

nuburyohe kbs mbega prsd ararenze