Print

Reba uburyo bwiza ugomba kubahiriza utera akabariro mu gihe umugore wawe atwite maze akarushaho kumererwa neza

Yanditwe na: Martin Munezero 6 June 2017 Yasuwe: 15434

Burya ni byiza kandi ni ingenzi gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore atwite. Nyamara hari uburyo bishobora gukorwamo ugasanga abangamiwe cyane, bitewe n’ihindukire iba igaragara inyuma ku mubiri we.

. Impamvu umugore utwite akwiye gukora imibonano mpuzabitsina
. Uburyo bunogeye bwo gukora imibonano mpuazabitsi n’umugore utwite
. Uburyo bworohereza kandi bugafasha umugore utwite mu gihe cyo gutera akabariro

Ni byiza rero ku umenya uko wakitwara mu gihe ukora imibonano mpuazabitsina, ntubangamire umugore wawe kabone n’ubwo yaba atwite. Iwaculove yabahitiyemo kubereka uburyo bunogeye bwatuma murushaho kumererwa neza no kuryoherwa mu gihe cyo gutera akabariro umugore atwite ntihagire ubangamira undi.

. Iyo muri gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore wawe atwite, burya biba byiza iyo umugore agiye hejuru y’umugabo cyangwa akaryamira urubavu mu gihe inda itangiye kuba nkuru murwego rwo kugirango hatabaho kubangamirana (kuko inda iba ibyimbye).

. Burya iyo inda itaraba nkuru ngo ibe yagaragara n’amaso, biba byiza kandi bikarushaho kuryohera no kunogera umugore, iyo umugabo yinjira mu mugore cyane(penetration). Ngo bituma yumva aryohewe akarushaho guhaza ukwifuza kwe kuko iyo umugore atwite, n’ubushake bwo gutera akabariro buriyongera.

. Biba byiza cyane iyo ubasha gutega amatwi ukumva umugore wawe/ukanamusetsa mu gihe atwite, cyane cyane mu gihe mukora imibonano mpuzabitsina, kuko bimwongerera ubwuzu no kumva yirekuye akanisanzura, bityo akarushaho kumererwa neza.

. Umugore afite uburenganzira n’ubushobozi bwo kuba yavuga OYA ku ngingo yo gutera akabariro bitewe n’uko yumva amerewe. Ariko ntibivuzeko yabigira akamenyero kuko burya abigize umuco, bishobora gutuma umufasha we ahindura intekerezo akaba yanamuca inyuma.

. Ntibyemewe ko umugore akora imibonano mpuzabitsina, cyane cyane atwite mu gihe yabibujijwe na muganga umukurikirana. Ni ngombwa rero gukurikiza amabwiriza ya muganga.


Comments

nitwa ineza 9 June 2017

ese igihe umugore atera akabariro agaramye kdi atwite haringaringaka yahuranazo?


w 8 June 2017

No sawa