Print

Reba impungenge zikomeye zagaragajwe n’inzobere, ku bantu bakunda gukora no kugira ubushake buhambaye bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 6 June 2017 Yasuwe: 7740

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye kandi bwemeza neza ko gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije bishobora guteza nyirubwite ibibazo bishobora no kumujyana kwa muganga.

. Ingaruka mbi zo gukora imibonano mpuzabisina
. Impamvu nyazo zikwereka ko ugomba kugabanya urugero rwo gukora imibonano mpuzabitsina

Izi rero ni zimwe mu ngaruka mbi zishobora kugaragara ku muntu ukunda gukora imibonano mpuzabisina ku kigero gikabije:

1. Gutakaza amazi y’ingenzi mu mubiri

Abahanga bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina cyane ( nko hagati y’inshuro 5 na 10 ku munsi) bitera gutakaza amazi afitiye akamaro umubiri bikaba byagutera ingaruka zo guhinduka kw’ibara ry’uruhu rwawe abahanga bemeza ko ibi byakubaho cyane niba ukora imibonano mpuzabitsina wanyweye inzoga nyinshi.

Kwangirika kw’urwungano rw’inkari

Niba ukunda gukora kenshi imibonano mpuza bitsina cyane bizakugiraho ingaruka waba uri umugabo cyangwa uri umugore harimo nko kugabanuka kw’ingano nyayo y’inkari wakabaye usohora mu mubiri. Uko zigenda zisigara mu mubiri kandi zakabaye zasohotse bitera kwangirika kw’impyiko,ibi ushobora kubyirinda unywa amazi menshi kandi ukabanza kwiherera mbere yuko utera akabariro.

Gutakaza ibyishimo ku rwego rwo hejuru

Ni ibintu bigoranye cyane ko umugabo yakongera kugira ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru(Kuryoherwa) ku kigero nk’ icyambere yuko akora imibonano mpuzabitsina cyane, gusa ibi n’ibya igihe gito, Ibi biterwa nuko wananiwe cyane mu gihe gusohora
Ushobora kumva ko ibi bitangaje, ariko na none abahanga bemeza ko gutera akabariro bishobora kugutera ubumuga bwo kutabona. Iibi bishobora kuba iyo imiyoboro y’amaraso yo mu maso yava mu mwanya wayo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.


Comments

Naty 3 May 2018

Indaya ko ntacyo ziraba.