Print

Umuhanzi w’icyamamare ku isi The Weekend yateye inkunga y’akayabo k’amadorali ibitaro byo mu gihugu cya Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 7 June 2017 Yasuwe: 534

Umuhanzi w’Umunyamerika The weeknd yahaye impano ingana n’amafaranga ibihumbi 100000 by’amadorali y’Amanyamerika yo gufasha ibitaro bya Suubi Health Center.

Nyuma ya French Montana,The Weeeknd nawe yageneye ubufasha ibitaro byo muri Uganda

Umuhanzi w’umunyamerika nk’uko iyemeje gufasha ibitaro byo muri Afurika y’Iburasirazuba, uyu muhanzi akaba yatanze aya mafaranga angana n’ibihumbi 100,000 by’amadorai bingana na miliyoni 350 z’amafashiringi yo muri Uganda.

Aya mafaranga akaba agiye gufasha ibitaro no kubaka ibitaro by’ababyeyi. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda ngo Weeknd yaba yagize igitekerezo cyo gufasha ibitaro byo muri Uganda nyuma y’aho French Montana agaragarije ko muri iki gihugu cya Uganda hari ikibazo cy’ibigo nderabuzima.

Nyuma y’urugendo The weeknd yagiriye mu gihugu cya Uganda ubwo yazaga muri iki gihugu cya Uganda gufata amashusho y’indirimbo yitwa “Unforgettable Dance.”

Muri uru rugendo niho French Montana yahuriye n’umwe mu bayobozi b’ibi bitaro bamubwiye ibibazo by’ubukene bafite. Ibi byaje gutuma French Montana atanga imfashanyo ingana n’ibihumbi 100000 by’amadorali mu rwego rwo kugura Ambulance, Gufasha abana bavuka batagejeje igihe, ndetse n’ibikoresho byo gu kubika neza amaraso