Print

Abagabo bafite uruhara bari gucibwa imitwe mu gihugu cya Mozambique

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 8 June 2017 Yasuwe: 1236

Igipolisi cya Mozambike kiraburira abagabo bose bafite uruhara ko barya bari menge kuko bashobora kwibasirwa n’abicanyi bizerera mu migenzo ya kera. Ibi bije nyuma y’urupfu rw’abagabo babiri bishwe mu kwezi gushize.

Mu kwezi gushize, mu ntara ya Zambezia, hishwe abagabo babiri bafite uruhara. Umwe basanze bamuciye umutwe n’ibindi bice by’umubiri barabitwara.

Aganira n’itangazamakuru ry’i Maputo, umurwa mukuru wa Mozambike, bwana Ignacio Dina_umuvugizi w’igipolisi cy’i Maputo yemeje iby’urwo rupfu rw’abagabo babiri.

BBC ivuga ko hari abaturage b’i Maputo bagifite imyemerere ya kera ivuga ko mu mutwe ufite uruhara haba harimo zahabu.

Gusa, ubwicanyi bushingiye kuri iyi myemerere ntibwahozeho.

Bikaba bivugwa ko abasore bo muri Mozambike aribo bijanditse muri ubwo bwicanyi cyane.
Biravugwa kandi ko ibice bikatwa ku mibiri y’abishwe bijyanwa muri Tanzaniya na Malawi aho byifashishwa mu marozi y’aho.


Comments

mugenzi philbert 8 June 2017

ko nunva aridange kandi ariho ndi ariko sindi murako gace bicamo abantu IMANA ibiturinde nanjya byunva sibyemere ariko abanyafrica ubu bujiji tuzabugezahe kwica umuntu ujye mubunvumu ubone ubutunzi nyamara ubunvumu nyinyansi ngusa nabutunzi batanga umuntu yatanga ibwo atagira simbona abanvumu baba munzu zibyansi


Mahirwe J 8 June 2017

Uwase Delphine,ntimwasomye neza uko inkuru ibivuga ariko?baravuga abagabo bafite uruhara ko aribo bicwa ntibavuze abogosha ngo bamareho


uwase delphine 8 June 2017

Kogosha ukimoza ni icyaha imbere y,Imana birandiste no muri bilbia, mureke tujye twumvira Imana ibyago bitaranaza.