Print

Amavubi yasabwe guharanira ishema ry’u Rwanda muri CAR

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2017 Yasuwe: 607

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi irahaguruka kuri uyu wa Gatanu yerekeza muri Central Africa Republic (CAR) gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka wa 2019 aha u Rwanda rukazacakirana n’ikipe y’ igihugu cya central Africa izaba iri imbere y’abafana bayo.

Mbere yo gufata indege Ku munsi w’ejo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi babanje guhura na Minisitiri wa w’ umuco na siporo Uwacu Julienne abaha impanuro zirimo guharanira ishema ry’u Rwanda.

Minisitiri Uwacu yagize ati "Kiriya gihugu mugiyemo bazi u Rwanda nk’igihugu gikomeye, mugiye nk’abambasaderi muzaduhagararire neza"

Nyuma y’impanuro Minisitiri Uwacu Julienne yahaye abakinnyi b’Amavubi yaboneyeho umwanya wo gushyikiririza ibendera ry’igihugu kapiteni Haruna Niyonzima.
Amavubi ategerejweho n’Abanyarwanda umusaruro mwiza nyuma y’igihe aba basore batenguha abafana babo byatumye ikipe y’igihugu isubira inyuma bikomeye dore ko ubu iri ku mwanya wa 128 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ruheruka.

Amavubi aherereye mu itsinda H aho ari kumwe na Central Africa Republic, Cote d’Ivoire na Guinea.
Umukino ukaba utegerejwe Ku cyumweru kuri stade Barthelemy Boganda saa kumi.