Print

Umuntu utaramenyekana yibye ibisigazwa by’ ubwoko bwa Mutagatifu Don Bosco

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 June 2017 Yasuwe: 2453

Umushumba wa kiliziya gatolika i Ngara Saverine Niwemugizi

Abashumba ba kiliziya gatolika mu gihugu cya Tanzania bamaganye iyibwa ry’ ibisigazwa by’ ubwonko bwa Mutagatifu Don Bosco mu Butaliyani

Mutagatifu Don Bosco ni umwe mu batagatifu bubashywe cyane muri kiliziya Gatolika.

Umuntu utaramenyekana ku wa Gatanu ushize nibwo yinjiye ahantu hatagatifu Castelnuovo hafi ya Turin yiba ikirahuri kirimo ubwonko bwa Mutagatifu Don Bosco.

Mutagatifu Don Bosco yatabarutse mu kinyejana cya 19 nyamara aracyubashywe muri kiliziya gatolika kubera uruhare ntagereranwa yagize mu gufasha abakene n’ abana batagiraga kirengera.

Umushumba wa kiliziya gatolika ahitwa Ngara mu gihugu cya Tanzania Saverine Niwemugizi yabwiye Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru ko ibyibwe bikwiye kugaruzwa vuba kugira ngo Mutagatifu Don Bosco asubizwe icyubahiro cye.

Yarongeye ati “Ntekereza ko umuntu utinya Imana atatinyuka kwiba ikintu gitagatifu, keretse afite imbaraga z’ umwijima, atizera Imana”

Umushumba wa kiliziya muri diyoseze ya Mwanza Jude Rwa’ Ichi we asanga iki ari ikimenyetso cy’ uko abantu bananiwe kwiyubaha imbere y’ Imana.

Ku Cyumweru gishize abakiristu b’ abanyamuhamagaro bateraniye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Don Bosco mu Butaliyani mu isengesho ryo gusaba ko ibyibwe byagaruka.


Comments

uwiragiye fabien 11 June 2017

Ni icyaha cya sakirirego. Abaye ari umusazi ntakundi. Abaye ari muzima abigarure. Bitabaye ibyo yapfa nabi.


uwiragiye fabien 11 June 2017

Ni icyaha cya sakirirego. Abaye ari umusazi ntakundi. Abaye ari muzima abigarure. Bitabaye ibyo yapfa nabi.