Print

Ubuhamya: Nyamuneka bakobwa muritonde!irebere ubuhamya bw’ibyo uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yahuye nabyo

Yanditwe na: 15 July 2018 Yasuwe: 26131

Nifuzaga kubagezaho ubuhamya bwanjye kuko nzi ko wenda bwagira abo bufasha.

Nitwa Bella mfite imyaka 27, nakundanye n’umusore dukundana cyane ndetse mu mezi ya mbere numvaga ndi igitangaza (la fille la plus heureuse du monde).

Uwo musore twasaga n’aho tungana,twembi twari abakozi twararangije kaminuza.Nyuma y’amezi 10 yaje kuntera inda noneho ansaba kuyikuramo kubera ko tutumvaga twiteguye guhita dukora ubukwe.

Mu buzima sinigeze numva nshobora kuba nakuramo inda, ndetse sinumvaga n’ukuntu abandi bakobwa bajya bakuramo inda kuko numvaga ari amahano.

Tumaze guta umutwe twembi yanyumvishije ukuntu ngomba kuyikuramo, atangira kunyumvisha ko atari ukwica umwana kuko yari imaze nk’ukwezi kumwe gusa ubundi anyumvisha ko mu myaka 2 twaba twariteguye tukabasha gukora ubukwe(Iryo niryo sezerano yampaga)

Naramukundaga bidasubirwaho kuburyo numvaga nta wundi umeze nkawe, nkumva nta kintu namuhakanira.N’ubwo nitwaga umu kristu narabyemeye kandi nzi neza ko ngiye kwiyicira umwana kandi nahoraga numva nta kintu nakwishimira nko kubyara umwana.

Nyuma y’iminsi mike nawe yatangiye kwicuza impamvu twabikoze ndetse bikamutera agahinda kenshi akanarira, atangira kumbaza impamvu nabyemeye ndetse ambwira ko nikunda ntashatse kwitangira ikibondo cyacu.

Ariko mbere hose tugitangira gukunda hari agatotsi kajyaga kaza mu rukundo rwacu gatewe n’ibyo umuntu aba yaranyuzemo mbere, kuri we ngo yumvaga bimugoye kubana nabyo.

Rero naje gutungurwa nyuma y’amezi abiri gusa maze gukuramo inda, ambwira ko ibyanjye nawe bigomba kurangira kuko adashobora kubyakira kuko ngo byahora ari nk’inzitizi y’urukundo rwacu ariko akambwira ko ankunda cyane.

Ntabwo nabashije kubyakira kuko iryo joro ryose naraye ndira mbyuka amaso yabyimbye kuburyo buri wese yahitaga abibona.

Nyuma nakomeje kumwoherereza za sms mwibutsa rya sezerano yampaye, mwereka ukuntu agahinda kagiye kuzanyica nibwo nyuma y’iminsi nk’itatu twahuye twongera gusubirana, ariko nabonye ko ibyo yabikoze kubera ko yabonaga mbabaye cyane.

Twarakomeje rwose nk’ibisanzwe ariko urukundo rugenda rwongera gukonja, nanone nyuma y’amezi 4 twarasubiranye yongera kumbwira ko bishize.

Icyo gihe nabwo ntibyari binyoroheye ariko sinongeye kuvuga kuri rya sezerano.Kubera ukuntu twakomeje tubanye njye naboga bisa nk’aho bitashize kandi kuri we byari byararangiye ndetse yabibwiraga na bagenzi be.

Muranyihanganira ni birebire gusa nashakaga kubwira abakobwa bagenzi banjye ko mbere yo gukora ikintu ujye ubanza witekerezeho, urebe n’ingaruka byakuzanira kuko we umunsi azashaka kukureka ntabwo azibuka ibyakubayeho ngo yumve ko ari abifitemo uruhare.

Gusa hagati aho uwo turacyari inshuti cyane ariko byarananiye kumureka urukundo mukunda sinzi ko hari undi naruha n’ubwo we mbona uko tubanye ari nko kugirango gusa atambabaza.

Ubu nibaza ninkundana n’undi musore ukuntu nzamubwira ko nigeze gukuramo inda, ikiri ukuri cyo ni uko yahita anyanga kandi birumvikana.Kutabimubwira nabyo numva kwaba ari ukwikoraho kuko abimenye nyuma nibyo byaba ikibazo kurushaho.

Ndongera kwisabira abakobwa bagenzi banjye, niba wakoze icyaha cy’ubusambanyi ugatwita ntuzagerekeho n’icyo kubuza ubuzima akaremwa k’Imana kuko ni ikintu uzabana nacyo ubuzima bwose.Njye bimbamo mpora ndira ijoro n’amanywa nibuka umwana wanjye ntashobora kugarura.

Muzirinde icyabatera kwicuza ubuzima bwanyu bwose.Njye Imana yonyine niyo ishobora kumpindurira ubuzima ikambabarira nkongera nkiyakira.Murakoze.

Nawe niba ufite ubuhamya ushaka kugeza ku basomyi ba umuryango.rw, twandikire kuri e-mail:[email protected]


Comments

SavedbyGrace 22 November 2022

Amaraso ya Yesu areza, agakuraho ibyaha bikibagirana. Ni wegera Yesu ukamwaturira byose, azakubabarira akweze kandi akumare n’ako gahinda kakurimbuza. Kuko umurimo wa satani n’uwo kwanduza umwana w’umuntu, no kumuteza ubuzima bwo kwuyanga, iyo atomboye rero ukibanira n’ako gahinda igikurikiraho akwica utari wihana umuntu akaba ararimbutse. Hungira kuri Yesu akuruhure hanyuma azaguhe n’urugo rwiza. Komera.


mbika 9 August 2020

Uri ikigoryi gusa, dagarna Uri y uko utamera?
Uri indaya kweli. Aho nawe ngo urahanura abandi bakobwa? Ikigoryi.


Nteziyaremye THEOGENE 16 July 2018

Senga Imana ijya ibabarira abayisabye imbabazi ikibi nukongera gukora icyaha ukundi


26 April 2018

yooo!!!ihangane disi ndumva warakubititsd peee.nuwomusore mawe n’iyihangane ntagusige mufatanye mugahinda. arik imana ntiyababarira.thx


Diane 25 April 2018

sha nanjye byambayeho nkibyo neza Umusore iyo abonye umukunda cyane akwigirizaho nkana gusa uzajye kwicuza kuko imana ntacyaha itababarira gusa bihita bitwigisha


Emmanuel 25 April 2018

Nina warabikoze utarakira Yesu wari mu bujiji.ubu usabwa kwihana ukakira Yesu ukababarirwa.utangire urugendo rushya.uzampamagare kuri 0788592666 nkugire inama yicyo wakora.Banza wikiranure n’Imana naho uwo musore nubwo mwabana ugifite kwishinja icyo cyaha ntacyo byagufasha.


uwase delphine 12 June 2017

ikindi usabye Imana imbabazi ikibabaje nuko nubwo busambanyi atabuvamo, ngo yihane avuge ati nababaje Imana yajye none mbababarira noneho nicyo cyaha yakoze cyo gusambana ntagisubiremo ukundi. Sinibazako Imana yakwanga kumubabarira rwose.


akariza 11 June 2017

ndashakako mungira inama ndumukobwa wimyaka 25 nakunze umusore kuva tukiri abana nkagirango nibyabato bizashira ariko aho gushira bikiyongera nyuma yigihe kitari gito twaje guhura anyaka numero ndayimuha ariko amvugisha rimwe ntiyongera ariko kuko narimfite indi nshuti ntago nabigize ikibazo kuba atamvugisha kuko natinyaga ko byatuma ntandukana nuwo twakundanaga. uwo musore nakunze kuva mubuto umuryangowe wari wifashije bigatuma numva mutinye nubwo namukundaga cyane nyuma naje gutana nuwo twakundanaga ariwe biturutseho(uwo twakundanaga) maze nza kongera guhura numwewantwaye umutima nkiri muto maze numva ndushisheho kumukunda natangiye mwandikira msg akansubiza biza kuvamo urukundo

nyuma yiminsi mike dukundanye yansabyeko twaryamana mubwirako bitashoboka doreko mbere we yari yarigeze kugira kwiruka mubakobwa cyane atiko yarambwiyeko ntanyungu yabikuyemo bituma yiyemeza kubireka burundu.

mubwiyeko tutakorana imibonano yambwiyeko bizamubangamira ariko akabyihanganira kuko ngo yifuzaga ko twazabana none yatangiye kugendaagabanya kumpamagara akabwirako arumwanya abura nkamubwirako bimbangamira mbona ntacyo abihinduraho.

namusabye ko twahagarika ibyurukundo rwacu ngirango ndebeko yanyizeza ko ahindutse nyamara we ambwirako ntacyo yakora gusa nyuma yiminsi2yarampamagaye mbona yisubiyeho none ubu ntagio muhanagara ngo anyitabe niyo tuvuganye musabako yansura ntaze kandi ndamukunda numutima wange wose none mungire inama mureke burundu ngerageze kumwiyibagiza cg azashyira angarukire mungire inama.


BAGOSORA Bertin 11 June 2017

Umva nkubwire wikeiyumvishako nta wundi wabona ahubwo icyo usabwa uzagerageze nubona undi uzamubwire ukuri kose! Humura nyuma yibyo uzakundwa kandi unakunde.


fabien. 11 June 2017

Urababariwe, ariko uzakira igikomere ari uko ugiye muruhango kwa yezu nyirimpuhwe.


alice 9 June 2017

Uzabanze wihane


ALICE 9 June 2017

ihangane nshuti. Nanjye byambayeho nanubu ndicuz icyanteye kubikora kuko numva n’Imana itambabarira kuko nakoze icyaha cyo kwica nabigambiriye. nkaba mfite nubwoba ko ntazabona undi mwana.


Fils 9 June 2017

Ntakundi wikwicuza tekereza ahubutaha gs wihane Imana lkubabarire


KWIZERA Lambert 9 June 2017

ariko mwarasaze


Munyetwari 9 June 2017

Yewemu zajyamwicuza iminsiyose gusanuwomusorenumu gome nibayaragushutsengu yikuremo next akakwihinduka nigute ucyumvako akiruwigikundiro iruhanderwawe tekerezaka (2) mbereyuko uba ikigoryika(2)


jeanpierre 8 June 2017

senga imn imn igufasha ibundi witurize
í ½íµœí ½í´Â


james 8 June 2017

Imana yakubabariye ugisangiza ubu ubutumwa abakobwa bagenzi bawe ndetse nabahungu gusa harabura kwihana ko utazabisubira kugirango uwo muvumo ukuveho ukakira yesu numukiza muri wowe, ikindi mubuzima bwawe ntuzigere ushingira kumuntu uwo ariwe wese uzashingire kuri wowe ubwawe I mean mindset yawe ibyo bizagufasha kudatekererezwa


mugenzi philbert 8 June 2017

ihangane nicyo cyambere nakubyira ubundi icyaha wakoze ibikuye kumutima kwihana bitandukanye no kwicuza kwihana nukureka kwicuza nikwibaza ibwo wakoze bikakubabaza ngusa murwogo rwokwihana wareka iyo ngirwamakundo yumusore kandi sinzi impanvu umutaho igihe nawe ubibona ko atangukunda kandi njyewe sinemera ko tubashuka tubarusha ubwenjye umuntu arakoshya kwica ukemera ngo yangushunse ukarara urira ngo bakwanze n’IMANA iba ikwanze mujye mukura ikino yiswe iyamakundo idashinga


Jean pierre 8 June 2017

Ikosa mukora rikomeye niryo kwica mwabigambiriye nicyo cyaha gikomeye kurusha ibindi byose nibwo muba mugiye kubona amaraso yambere ndavuga impanga yanyu mwembi ni bintu muzicuza kugeza muvuye kwisi ikiza nuko mudakwiye gutandukana mugomba kubana Nibyo byiza kurusha uko mwatandukana


8 June 2017

Yooh sory gusa njye ndumva wamureka kuko nta rukundo agufitiye pe.


jean 8 June 2017

uzajye kwihana icyo cyaha waturire Padiri cg Pasitori arko wabanje kwihana ku Mna mbere ya byose, kd uyisabe imbabazi ubivanye ku mutima. Sinon igihe cyose utabikoze ufite urubanza rukomeye imbere y’Imana. Nabandi bose babikora nkana babyumvireho, ni icyaha gikomeye Leta ihanira arko na cyane imbere y’Imana!


jado 8 June 2017

mujye mushishoza sisters umuntu ugukunda ntiyakubwira NGO umwicire imfura gusa ihangane mwibagirwe wimwereka ko adahari utabaho uzabona undi uzakwibagiza byose agukunde unezerwe!!!!!


8 June 2017

ihagane icyo nagusaba saba imana imbabazi cyane kuko uwomwana we muzahura kumunsi wimperuka.umusobanurire icyo wamwiciye,uwo muhugu we rekana nawe kuko narukundo agufitiye kdi uburetse gushaka undi


olikety 8 June 2017

Ihangane ncuti gusa birababaje ariko ihangane iyo ibuye riguye icyondo kirarisunika imana nibyose ikuri hafi


Bebe 8 June 2017

Abahungu nabagome pe iyo amaze kukureba biba birangiye nanjye byambayeho gutyo ahita arongora ndababara cyaneee nagiye kubyakira narashize ariko ntubabare imana izamukwishyurira kuko uwo wanjye nanubu yabuze urubyaro numugore we kandi yaranze ko mubyarira ubu njyewe narashatse mfite abana 4 beza rwose


Umutoni 8 June 2017

Murahoonukuri birababajee gusa ibanganee kd usenge imana ibyakubayeho byose niyo ibabariraa gusa utazongera gusubira mu byoo wihannyee


iturihafi 8 June 2017

oh pole sana