Print

Minisitiri w’ intebe w’ Ubwongereza ari kugitutu nyuma y’ amatora rusange

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 June 2017 Yasuwe: 568

Minisitiri w’Intebe, w’ Ubwongereza Theresa May, wahamagaje amatora rusange ashaka ubwiganze mu nteko, ari bukorwe n’isoni atakaza imwe mu myanya yari afite mbere yo gutangaza icyemezo cy’amatora ahutiyeho.

Amajwi menshi amaze kubarurwa arerekana ko Ubwongereza bugiye kugira inteko itagira ubwiganze.

Kugeza ubu amajwi hafi ya yose amaze kubarurwa, ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative ryatakaje imyanya ariko rizakomeza kuba rifite intebe nyinshi mu nteko ishinga amategeko.

Kubera ko nta shyaka na rimwe ryagize ubwiganze bw’amajwi 326, ibi bisobanuye ko ishyaka riri ku butegetsi rya Madamu May rizagomba kwisunga irindi shyaka rito kugira ngo ashinge guverinoma nshya.

BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour wagiye mu matora adahabwa amahirwe yo gutsinda yabonye imyanya myinshi mu ishyaka rye.

Jeremy Corbyn yavuze ko abaturage berekanye ko barambiwe gahunda za guverinoma zo kwizirika umukanda.

Yanavuze ko ibi byagombye kuba igihe cya May kwegura. Ariko Theresa May yavuze ko igihugu gikeneye umutuzo.

Bamwe mu badepite bo mu Ishyaka rya Conservative bamusabye kugenzura akareba uko umwanya we uhagaze mu ishyaka.

Ikigero cy’abitabiriye amatora cyiyongereye kurusha amatora aheruka.