Print

Uwahoze ari gitifu wa Nyaruguru yatawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 June 2017 Yasuwe: 3667

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, akaza kwegura ku mirimo ye, arimo gukorwaho iperereza ku byaha bibiri.

Ayo makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emile Byuma Ntaganda, avuga ko Kayitasire akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda.

Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi ku wa Gatatu, akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gufata ibyemezo akoresheje itonesha n’ikindi cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda. Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mata mu karere ka Nyaruguru”.

CIP Ntaganda avuga ko nyuma yo gukora iperereza kuri Kayitasire, azakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha na bwo bukazamushyikiriza urukiko.

Kayitasire yamaze imyaka igera ku icumi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, ariko tariki ya 22 Gicurasi 2017, ashyikiriza ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.

Nyuma yaho Inama Njyanama y’ako karere yarateranye yemeza ubwegure bwe kuko ngo yasanze bifite ishingiro.

Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe, yabwiye IGIHE ko basanze ubwegure bwa Kayitasire bufite ishingiro, bityo barabwemeza.


Comments

dushimirimana betty 19 June 2017

ikimenyane muri leta y’uRwanda ntigikwiye nahanwe kuko abakozi nkabo ntitubakeneye


Seba 13 June 2017

Nyaruguru iravumye, ibimenyane nitonesha byaho byirundaho ironda bihaba ugasanga nta karere karimo rwose. Uti bapfuyiki rero, umwe ati wahaye akazi benshi kundusha kdi utonesha benshi kundusha, ntakindi bapfaa nayo maturo baha abatoneshwa babo!!! Buri wese yifitiye ibigirwamana bye, habitegeko na semwema na ndabasanze(aba yanabahaye imirimo ibiri kuri buri wese ngo bikamire Aka ntaakarere karimo gakwiye kuba cancelled nakabayemo ndakaz, ariko sijye warose nkavamo) nibo bamunekera hakiyongeraho abajyanye amakese yabyeri iwe naza envelope yazamuye muntera, kayitasire we ni kubagore nokumoko gusa!!!!


aleluya 12 June 2017

Inzego za leta ntizirangwa nayo marangamutima yanyu.kora neza ushimwe,ukore nabi ubihanirwe.yewe. niyo waba mico myiza cg ngeso nziza ntahobihurira n,akazi ka leta.Uwo mayor muvuga nawe ni umukozi nka Kayitasire bangenzuye bagasanga afite amakosa babimuhanira rwose.banyarwanda rero mureke amarangamutima.Inkiko zizakora akazi kazo.Ataribyo mwaba mutizera izego zanyu zumutekano.


aleluya 12 June 2017

Inzego za leta ntizirangwa nayo marangamutima yanyu.kora neza ushimwe,ukore nabi ubihanirwe.yewe. niyo waba mico myiza cg ngeso nziza ntahobihurira n,akazi ka leta.Uwo mayor muvuga nawe ni umukozi nka Kayitasire bangenzuye bagasanga afite amakosa babimuhanira rwose.banyarwanda rero mureke amarangamutima.Inkiko zizakora akazi kazo.Ataribyo mwaba mutizera izego zanyu zumutekano.


ngabo 10 June 2017

Kayitasire ararengana!
nimunyumvishiririze ya mayor habitegeko kuko yamugenzeho kuva kera!
nkubu muri NYARUGURU kucyicaro cyakarere hari abakozi bahakora bakatiwe n’inkiko kuburyo budasubirwaho igihano kiri hejuru yamezi 6 bakaba bataranarangije ibyo bihano uretse ko niyo bagikora batemerewe kuba mubakozi ba leta.
urugero:
1.MUKADISI VICTOIRE ubu i affaire sociale w’umurenge wa Ngera/Nyaruguru yakatiwe nurukiko rwisumbuye rwa HUYE igihano cyigifungo cy’umwaka 1 none ubu yibereye mukazi
2.NGENZI F.XAVIET ubu akora mubunyamabanga bw’akarere yakatiwe nurukiko rwisumbuye rwa NYAMAGABE igihano cyigifungo cyumwaka 1 ubu nawe yibereye mukazi.
babibazwe nande?na Mayor habitegeko c? ntiyabibaza ibye birazwi! hhh nysruguru we!


habiri 10 June 2017

Azize munyumvishirize ya Mayor Habitegeko .rwose inzego zibishinzwe zibikurikirane.naho ubundi utazi itonedha n’urwango bya Habitegeko mugirango ntirikaze.egide yari inyangamuhgayo pe


gitugu 10 June 2017

ariko begura kubushake bwabo gute karigitutu cyiyi leta kiba cyabeguje hanyuma bagahatwa ngobandike bavugako arikubushake bwabo igitugu.com


giti 10 June 2017

Ariko uyu mugabo aho ntarenganye Kweri???? yewe mubigenzure neza


dudu 10 June 2017

ndamuzi bihagije azize amakimbirane yari afitanye na Mayor yihangane bazasanga arumwere azafungurwa.yari UMUKOZI witanga kukazi kandi utagira amagambo menshi.


Francois 10 June 2017

Uyu mugabo ararengana kuko ni inyangamuhayo ahubwo ibibazo bishakirwe mu matiku yajyaga agirana na Habitegeko Mayor w’Akarere.Naho ubundi byakwitwa Munyumvishirize