Print

Perezida Kagame yashyizwe ku rutonde rw’ abantu 100 ba mbere bubashywe ku Isi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 June 2017 Yasuwe: 2902

Ikinyamakuru Reputation Poll cyashyize Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ku rutonde rw’ abantu 100 ba mbere bubashywe cyane kurusha abandi mu Isi muri uyu mwaka wa 2017.

Uru rutonde rugaragaraho abanyapoltiki bakomeye, abakinnyi b’ umupira w’ amaguru, abahanzi, abanyamadini n’ abandi.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika nicyo gihugu cya mbere gifite abantu benshi kuri uru rutonde aho gifiteho abantu 39 barimo 25 b’ igitsina gore. Kuri uru rutonde hagaragaraho abakundana batatu (3 Couples), n’ abagabo 72.

Icyitonderwa : Uru rutonde ntabwo rukoze haherewe ku urusha abandi kubahwa ahubwo rukoze hashyingiwe ku nyuguti itangiza izina (Ordre Alphabetique).


Comments

Ngango 11 June 2017

Aha Bantu hatariho Messi simpashira amakenga harimo amarangamutima