Print

Abanya Uganda 5 muri 15 biciwe muri Sudani y’ Epfo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 June 2017 Yasuwe: 1360

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zatangaje ko abanya Uganda batanu bari mu bantu 15 biciwe mu gico cyatezwe abagenzi mu gihugu cya Sudani y’ Epfo.

Ku wa Kane w’ iki cyumweru nibwo umuntu witwaje intwaro yarekuriye urubaya rw’ amasasu ku bagenzi bari mu mu mujyi wa Moli kuri kilometero 140 uvuye I Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’ Epfo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace Aswa yabwiye Dail monitor ko icyo gitero cyaguyemo abaturage 5 ba Uganda.

Abanya Uganda baguye muri icyo gitero ni John Nigo, 73, Charles Yeka 74, Rev Yona Mboro 74, John Paru Loja, 28 na James Aliker 34.

Abo baturage ba Uganda uko ari batanu bari mu modoka berekeza mu mujyi wa Juba.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo imirambo ya ba Nyakwigendera yagejejwe mu gihugu cya Uganda, ishyikirizwa beneyo.

Icyo gitero kiciwemo abasirikare babiri ba Sudani y’ Epfo. Amakuru aturuka muri Sudani y’ Epfo aravuga ko icyo gitero cyakomerekeyemo abagera kuri 35.


Comments

ndwaniye Emmanuel 11 June 2017

imana ibacyire mubayo abo ba gande