Print

Merkel yasabye u Bwongereza kubahiriza gahunda yo kwikura muri EU

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 June 2017 Yasuwe: 822

Umuyobozi w’ u Budage Angella Merkel yavuze ko Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi witeguye gutangira ibiganiro byo kugira ngo u Bwongereza busohoke muri uyu muryango aricyo cyiswe (Brexit).

Uyu muyobozi avuga ko abona nta mbogamizi zihari zatuma ibiganiro bidatangirira mu gihe cyateganyijwe.

Nk’ uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, Madamu Merkel yemeza ko u Bwongereza buzubahiriza ikirangaminsi avuga kandi ko umuryango w’Ubumwe bwa Buraya (UE) wo witeguye.

Avuga ko yizeye ko u Bwongereza buzaguma bukorana neza n’uwo muryango muri ibyo biganiro bitegekanijwe gutangira tariki 19 z’ukwezi kwa Gatandatu.
Ni ijambo rya mbere avuze nyuma y’ aho ishyaka ry’ "abaconservateurs" wa May utakarije intebe 13.

Minisitiri w’ intebe w’ u Bwongereza Theresa May yavuze ko agiye gushinga Leta ari kumwe n’ Ishyaka "Democratic Unionist Party" ryo muri Irlande waronse intebe 10.