Print

Mfite imyaka 34 nkaba maze kubyara gatatu, ese nshobora guca imyeyo bigakunda?Mungire Inama pe kuko umugabo amereye nabi

Yanditwe na: Martin Munezero 11 June 2017 Yasuwe: 9818

Muraho abo kuri uru rubuga, ndi umubyeyi w’abana 3, mfite imyaka 34 y’amavuko, nagiye nsoma inkuru nyinshi kuri uru rubuga zo guca imyeyo (gukuna) nabazaga niba kuri iyo myaka nanjye byakunda.

Ikibazo nagize mu bwana bwanjye nabyirukiye hanze y’igihugu cyacu cy’u Rwanda kubera amateka, nagarutse nkuze sinabyitaho ariko nyuma yaho nshakiye umugabo, nawe akunda kubimbwira, ambaza impamvu ntaciye imyeyo.

Umugabo wanjye ahora abimbwira, nkabona ko binkundiye bigashoboka byamunezeza, mungire inama, murakoze.

Nyuma y’ubu butumwa bugisha inama,Umuryango.rw wavuganye na N.Eugenie, umugore w’umuvuzi gakondo ufasha abakobwa n’abagore guca imyeyo akanatanga imiti ituma abagore bagira amazi (amavangingo) mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, adutangariza ko byashoboka.

Agira ati “Birashoboka cyane, yayica bigakunda kuko si uwa mbere cyangwa uwa kabiri naba mfashije kandi bigakunda, yego ntabwo agwiza vuba nk’uwayiciye akiri muto ariko birashoboka”.

Abajijwe igihe byafata, yasubije muri aya magambo “ntiwavuga ngo ni ejo cyangwa ejobundi, mu buzima iyo witaye ku kintu icyo ari cyo cyose kirashoboka kandi vuba, imishino ishobora gufatika mu gihe gito bitewe n’umubiri we uko woroshye, ibiro bye, cyangwa nuko nawe abyitaho akabikora kenshi anabyitaho”.

Nubwo hari abavuga ko imihango nk’iyi ari iy’abakera, ingo nyinshi usanga zisenyuka biturutse kuri izi ngingo, guca imyeyo, kutagira amazi k’umugore mu gihe cy’akabariro, umugabo urangiza vuba nibindi..

Niba nawe hari inama waha uyu mubyeyi ubyaye 3, watanga igitekerezo kuri iyi nkuru


Comments

31 March 2023

Nashyiremo ibmaragabizakunda,Murakoze.


Twahirwa Eric 21 December 2022

Najye nkunda umugore uciye imyeyo.


Eric 10 July 2020

Bjr! Ese umukobwa iyo Ari guca imyeyo, akurura umushino umwe gusa? Cg ayikurura yombi?
Niba Ari umwe akurura uwo kuruhe ruhande? Murakoze!


SANDRINE 2 April 2020

Murakoze muduhe contact za Augenie


MAN 16 January 2020

NABISHYIREMO AGATEGE BIZAKUNDA MURAKOZE.


Mugabo Fred 13 June 2017

Burya rero nta kintu kidashoboka mu buzima. aha kandi kuryoherwa mu mibonano mpuzabitsina nayo yongera urukundo mu bashakanye iyo bibaye byiza njyewe nasanze burya umugore utanyara cyanga se umugabo udatera akabariro neza nawe ahura n’ikibazo mu rukundo rwe kabisa bityo rero; abagabo cg umugore bafite akabazo mu rukundo ko kudatera akabariro neza yahamagara cg kuri whatsapp kuri izi number tukamufasha: 0783867334 cg se ukaduhamagara kuri 0722061537 ugakira burundu maze urukundo rugasagamba mu rugo iwawe.


Werabe 13 June 2017

Nimureke kujya muzana amafuti kuri uru rubuga. Guca imyeyo cyangwa kutayica ntacyo byongera ku buryohe umugabo ashaka. Byose bituruka mu mutwe, kandi bigaterwa n’umubano mwiza cyangwa mubi mufitanye mu rugo.


Jean pierre 12 June 2017

Fata amavuta yinka akuze ushake intobo zihishije cyane ushake icyatsi bita umukuzanyana ubivange burimusi ukabikoresha birakunda imishino iraza ikindi ugomba kumenya imishino yuzuye iba ireshya nurutoki rwa musumba zose


Gaju 12 June 2017

Rwose nibyo abatarabikoze bagerageze ni byiza.


Gaju 12 June 2017

Rwose nibyo abatarabikoze bagerageze ni byiza.


Kabuhariwe 12 June 2017

Abashaka number ya Eugénie ni 0785094779 atagufashije uzanyandikire:
[email protected]


aganwa 12 June 2017

Ese umuryango wadushakiye contact za Eugenie


11 June 2017

HhHhhh


Yes 11 June 2017

Mugore, nange ndi umugabo wubatse, nange nkunda umugore uciye imyeyo. Niba hari ikiryohera umugabo ku isi, ni ’umugore’ ariko akarusho, ’uwaciye imyeyo’ n’ubwo n’undi nawe atoroshye. Kuko bombi mbazi nabagereranya n’amata n’ubuki. Nkunda amata, ariko ubuki mbukunda kurushaho. N’ubwo njya numva ngo hari abagabo badakunda imyeyo, ariko niba uwawe ayikunda urumva ko ari inshuti yange, UZAYIMUCIRE. N’ubwo bibabaza ariko humura uzakira. Kandi nyuma y’ibyo uzatubwire uko byakugendekeye. Maze, uzabaze igipimo gikwiye utazaca byinshi bikakuvuna kuko nabyo bigira igipimo nk’ibindi byose.


Justus Muzungu 11 June 2017

Muduhe Address zuwo N.Eugenie utanga umuti kubagore batagira ububobere ! murakoze


Dams irumva 11 June 2017

Inama zirakenewe!!!!


agnes 11 June 2017

N.Eugenie umuntu amushaka yamubona gute? ntimwaduha contact ze?


Agnes 11 June 2017

Ese uwashaka kubonana na N.Eugenie yamubona gute? ntimwaduha contact ze?


maso 11 June 2017

Mama we niba ushaka kubimenya neza wambaza kuko nkuruta kandi nkaba mfite aho mbigejeje mbikora


maso 11 June 2017

Mama we niba ushaka kubimenya neza wambaza kuko nkuruta kandi nkaba mfite aho mbigejeje mbikora


paul 11 June 2017

uzabwire umugabo wawe mugihe arimo gutera akabariro ajye abikurura bizaza


bilolo 11 June 2017

Njye mfite ubuhamya bwuwo babikoreye bigacamo ubu murugo bimezeze neza.Wabariza kuri iyo no 0784302217 bagufasha.