Print

Muri Congo Kinshasa abantu bitwaje intwaro bacikishije abandi banyururu

Yanditwe na: Martin Munezero 11 June 2017 Yasuwe: 1177

Abanyururu bagera kuri 17 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo batorotse uburoko mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa gatandatu abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku biro bya polisi no ku by’ubushinjacyaha bigateza umutekano mucye wanatumye abanyururu bagera kuri 17 mu mujyi wa Kinshasa batoroka bagacika.

Abaneshi muri aba bacitse ngo ni abari bakiri mu maboko ya polisi ya kiriya gihugu, bakaba baburiwe irengero mu gihe polisi yari ikiri kwirwanaho ihangana n’abo bant batamenyekanye bari bayigabyeho igitero.

Ku rubuga rwa Kongo, Politico ho havuga ko abateye ari abarwanyi bo mu mutwe wa Bunda dia Kongo, uyu mutwe ukaba bivuga ko ari uwa gikirisitu ariko ufite amatwara ya gipolitiki.

Leta ya kongo ivuga ko uyu mutwe ari na wo wagabye ibitero mu kwezi gushize ku magereza yo muri kiriya gihugu aho abanyururu basaga 5000 batorotse gereza.


Comments

kuku 11 June 2017

radio iti nabanyururu magana nahomwebwe ngo nocumi nabanndi mwagiye mwitonda mukandika inkuru mwacukumbuye ntimuhubuke mugomba gukora kinyamwuga sino nzabaceka