Print

Nova bayama ashobora kongera amasezerano muri Rayon Sports

Yanditwe na: Martin Munezero 11 June 2017 Yasuwe: 1386

Amakuru agera ku muryango ni uko umusore Nova Bayama wavugwaga ko ari kuvugana n’ikipe ya Police FC ko n’ibiganiro bigeze kure yaba yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.

Uyu musore ukina aca ku mpande yigaragaje mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’uyu mwaka aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamu kuye muri APR FC nubwo yari yaramutije mu ikipe ya Mukura VS.

Uyu musore wagombaga kurangiza amasezerano nyuma y’igikombe cy’amahoro biravugwa ko yaba yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports aho aje akurikiye Mugisha Francois wasinye amasezerano ku munsi w’ejo nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu yo ku munsi w’ejo.

Ubuyobozi bwa Rayons Sports burajwe ishinga no gusinyisha amasezerano mashyashya abakinnyi bayarangije cyane ko abenshi mu bakinnyi babafashije gutwara igikombe cy’uyu mwaka bararangiza amasezerano nyuma y’igikombe cy’amahoro kizasozwa taliki ya 04 Nyakanga.

Amakuru yo kongerera amasezezerano abakinnyi mu makipe yo mu Rwanda araza kuba menshi mu bitangazamakuru kuko uretse Rayon Sports amakipe nka APR FC ,ASKigali,Police FC n’andi menshi afite abakinnyi benshi bayarangije .

Tubasezeranyije ko turakomeza kubakurikiranira aya makuru.


Comments

J DAMASCENE 17 September 2017

biranshimishije cyane kuba nova tumugumanye!!!


karisa 11 June 2017

nagume muri rayon abanze ageze kure urwego rwe noneho azagurwa menshi kurushaho kuko ashobora gugenda vuba bikamumerera nko muri mukura.


kamana abuba 11 June 2017

Abayobozi ba rayon ndabizera mukomerezaho