Print

Umuntu uzafatwa yambaye umwenda wa Barcelone muri Arabia Saudite azafungwa imyaka 15

Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2017 Yasuwe: 2037

Iyi nkuru ndabizi ishobora kugutangaza, ariko nibyo koko umuntu wese uzafatwa yambaye umwenda wa FC Barcelone mu gihugu cya Saudi Arabia azajyanwa muri gereza nibura amaremo imyaka 15 cyagwa atange ihazabu yama Pound ibihumbi 120 nukuvuga asaga miliyoni 112 uyashyize mu manyarwanda.

Inkuru dukesha dailymail.co.uk ikinyamakuru gikomeye cyo mu bwongereza cyatangaje muri kino gitondo, nuko nyuma yaho ibihugu bitandukanye by’abarabu biciye umubano na Quatar kubera Impamvu za Politique byatumye umwenda wa Barcelona kizira kikaziririza kuwambara muri Saudi Arabia kubera handitseho Qatar Airways Ikapani ikomeye itwara abantu n’ibintu mu ndege yo muri Quatar isazwe itera inkunga Barcelona.

Amakuru meza kubafana ba Fc Barcelone batuye muri kino gihugu cyo muri Aziya kiyoborwa n’umwami nuko umwaka utaha wa Champiyona 2017/2018 iyi kipe izahindura ikirago kiba kumwenda wayo bagakuraho Qatar Airways bagashyiraho Rakuten bivuzeko abakunzi ba Barcelona muri Saudi Arabia bazahita bakomorerwa kwambara umwenda w’Ikipe bakunda.


Comments

NIYONSABA REMY 12 June 2017

TWOCICIY TWITURA UBUTUNGAE KABISA@