Print

Dr Habineza yatanze kandidature ye ku mwanya wa Perezida abura icyangombwa kimwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 June 2017 Yasuwe: 2325

Dr Frank Habineza yatanze ibyangombwa bye bimwemerera guhatanira umwanya w’ umukuru w’ u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Ku isaha ya saa yine zirengaho iminota mike nibwo Dr Frank Habineza yageze kuri komisiyo y’ amatora aherekejwe n’ abayoboke b’ ishyaka rye Green Party of Rwanda.

Yasanze ategerejwe n’ abatari bake biganjemo n’abanyamakuru.

Dr Frank na bamwe mu bari bamuherekeje bahise bajya mu cyumba cyari cyateguriwe cyakirirwamo kandidare cyane ko yari yamenyesheje komisiyo y’ amatora tariki 9 Kanama ko kuri uyu wa 12 Kanama atanga kanditature ye.

Uyu mukandida wabimburiye abandi bifuza guhatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu gutanga kandidatire ye, yatanze ibyangombwa byose yasabwaga asanga yibagiwe ikarita y’ itora avuga ko azayizana.

Akimara gutanga candidature Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko afite icyizere cyo gutsinda amatora y’ umukuru w’ igihugu hejuru ya 50%.

Ati “Twari twatangiye urugendo rwo gusaba ko itegeko nshinga ritavugururwa nubwo bitakunze tuzi neza ko iyo biza gukunda twari kugira umubare munini w’ abatora oya”

Dr Frank yunzemo ati “Komisiyo y’ amatora yatubwiye ko kuri lisiti y’ itora hiyongereyeho abagera kuri miliyoni dufite icyizere ko tuzatsinda”

Bimwe mu byo azakora n’ aramuka atowe

Dr Habineza yabwiye abanyamakuru ko naramuka atowe azongera umushahara w’ abapolisi, n’ abasirikare.

Yavuze ko azongera ibiribwa ntihagire umuturage wongera kwicwa n’ inzara, kandi agashakira abasirikare amacumbi yo kubamo.

Perezida wa komisiyo y’ amatora yakiriye candidature ya Dr Habineza avuga ko igiye kuba isuzumwa n’ itsinda ry’ abakomiseri rikazamushyikiriza umwanzuro.