Print

Habonetse undi ushaka kuba Perezida w’ u Rwanda avuga ko azaca kugumirwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 June 2017 Yasuwe: 4868

Fred Sekikubo Barafinda kuri uyu wa 12 Kamena 2017, yatunguye abatari bake atanga candidature ye ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu.

Ku isaha ya saa tanu ubwo komisiyo y’ amatora yari imaze kwakira candidature ya Dr Frank Habineza n’ iya Mwenedata Gilbert hari undi mugabo wageze kuri komisiyo y’ amatora aje gutanga kanditature ye.

Sekikubo ubwo yatangaga ibyangombwa hari ibyangombwa atari afite komisiyo y’ amatora imubwira ko afite iminsi itanu yo kuba yatanze ibyo byagombwa.

Sekikubo yabwiye itangazamakuru ko afite ingingo 200 azibandaho namara gutorwa.

Uyu mugabo yavuze ko ahagarariye ishyaka nyarwanda riharanira ubumwe bw’ abanyarwanda muri demukarasi yihuse ku mpamvu nziza nyinshi zirenga 200. R2UDA.

Nubwo ariko avuga ko afite ishyaka yagaragaye kuri komisiyo y’ amatora ari wenyine, ntabwo n’ ubwo aramenya niba ari umukandida wigenga cyangwa niba ari umukandida w’ ishyaka runaka.

Yabwiye itangazamakuru ati "Nateze imitego ibiri, komisiyo y’ amatora nitamfata nk’ umukandida wigenga izamfata nk’ umukandida w’ ishyaka"

Barafinda w’ imyaka 47 yavuze ko politiki ayifite ku mugongo kuva akivuka tariki 21 Mutarama 1970 ndetse ko igitekerezo cyo gutanga kandidatire yakigize bitewe n’ imisemburo ya politiki imuri mu misokoro.

Barafinda yavuze ko azarwanya umuco wo kugumirwa. Ati “Tuzahuza abakobwa n’ abahungu bari mu kigero kimwe bage bihuza bashakane, nibamara imyaka 10 babana tubahe icyangombwa (Certificate) ”

Uyu mugabo yavuze azakuraho imisoro ku mazu yo guturwamo kuko umuntu afite uburenganzira bwo kugira inzu abamo.

Abajijwe n’ itangazamakuru amashuri yize yavuze ko yise amashuri menshi ku buryo n’ umuntu wize muri kaminuza ya Havard atamurusha ubwenge kuko mu myaka 47 amaze ngo yayimaze yiga.

Uyu ni Barafinda ugiye guhangana n’ikibazo cyo kugumirwa


Comments

Kamaro 13 June 2017

Nyamara buriya agiye muri gare ya masinyatire yayabona. Barafinda oyeeeeeeeeeeeyuuuuuuuuuuuuuuu.


jojo 12 June 2017

yatiye ipantaro kbsa ndabona yamubayeho ndende. Intweto yo ni ntugasaze niyabakiva mucyaro


Ishinwe 12 June 2017

niba mwitegereje mwabonye kiriya gipantalo,ibikweto,4ne,hahhhh,ni danger,


Kabalisa 12 June 2017

Yemwe yemwe, Barafinda yabaye baraye
star du season, ntibagateshe abatu umutwe,
mubatubwirire NGO " Uzicyashaka ntatoragura ibyabonye"

Umutoza mwiza twaramubonye kdi
nawe atwerekako adihoza kumutima
natwe tugomba kumuhoza kubitekerezo kdi imvuga ikaba ingiro


Mutuyeyezu sylvain 12 June 2017

Barafinda natuze ashakire ahandi kbsa!!naho ubundi byaramuyobeye peee


Callixte 12 June 2017

Ndatekereeza ko gutanga candidature ari uburenganzira bwa buried munyarwanda igihe yujuje ibisabwa, sinzi rero abavugako ari gukina, naho iby’ipantalo byo abonye cash yakwambara akaberwa nkabandi Bose.


Callixte 12 June 2017

Ndatekereeza ko gutanga candidature ari uburenganzira bwa buried munyarwanda igihe yujuje ibisabwa, sinzi rero abavugako ari gukina, naho iby’ipantalo byo abonye cash yakwambara akaberwa nkabandi Bose.


Callixte 12 June 2017

Ndatekereeza ko gutanga candidature ari uburenganzira bwa buried munyarwanda igihe yujuje ibisabwa, sinzi rero abavugako ari gukina, naho iby’ipantalo byo abonye cash yakwambara akaberwa nkabandi Bose.


oliday 12 June 2017

hhhhhh uwo mugabo urasekeje kbs reba iyo pantalo yambaye ukuntu imeze ngo arashaka kuyobora igihugu cyacu. nukuba executive byaba ari ikibazo hhhhhh


Castro 12 June 2017

No barafinda koko


didas 12 June 2017

komisiyo irafite akazi katoroshye hari nabashaka gukina nugukomeza ubushishozi pee


callixte 12 June 2017

barafinda koko


Kenza mugisha 12 June 2017

Abo bantu b’imburamukoro komisiyo ibakirira iki koko!


Kenza mugisha 12 June 2017

Abo bantu b’imburamukoro komisiyo ibakirira iki koko!


Kenza mugisha 12 June 2017

Abo bantu b’imburamukoro komisiyo ibakirira iki koko!


Eva 12 June 2017

Ni Barafinda nyine. Ubwo bufindo buzatuma yuzuza ibya ngmbwa mu minsi 5 ni bufindo ki ra! Si urwenya buriya koko! Ariko burya demokarasi ni nziza pe!


Emmanuel 12 June 2017

Barafinda ?? Amahirwe masa. gusa ndasaba Commission y’amatora ko abantu baza gukina ngo barashaka kuyobora u Rwanda bazajye babashyikiriza police.