Umuraperikazi Uwimana Aisha wamenyekanye muri muzika nka Ciney, yakorewe ibirori bya Bridal Shower, kuri iki cyumweru taliki ya 11 Kamena 2017, asezerwaho n’abakobwa b’urungano rwe maze ahabwa impanuro naba nyirasenge bamwigisha uburyo azitwara imbere y’umugabo bagiye kubana akaramata.
Abitabiriye Bridal Shower ya Ciney
Ni mu birori byitabiriwe n’abagore n’abakobwa bo mu miryango ya Ciney n’umugabo abakobwa bamusezeragaho nk’urugangano buriwese avuga nicyo azamufasha kugirango ubu bukwe bugende neza, abagore bari bitabiriye ibi birori barimo ba nyirasenge b’uyu mukobwa nabo bamuhaye impanuro bamwigisha uburyo azitwara murugo nuko azafata neza umugabo we.
Umuraperikazi Ciney aherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Ronald
Ciney yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we bari bamaranye igihe kirekire, Tumusiime Ronald, mu birori byabaye taliki 12 Gicurasi 2017 mu murenge wa Kimihurura.