Print

Papa Francis yahaye abapadiri bo muri Nigeria iminsi 30 yo kuba bemeye Umusenyeri bahawe

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 13 June 2017 Yasuwe: 749

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Francis, yahaye itsinda ry’Abapadiri bo muri Nigeria iminsi itarenze 30 kugira ngo babe bamaze kumwemera no kwemera kuyoborwa n’Umusenyeri bahawe.

Papa Francis yavuze ko aba bapadiri bose bazirukanwa nibatemera kuyoborwa n’umusenyeri watorewe kuyobora Diyosezi yabo. Nyiricyubahiro Musenyeri Peter Ebere Okpaleke amaze imyaka itanu ayobora Diyosezi abo bapadiri bakoreramo ubutumwa.

Aba bapadiri banze kuyoboka Musenyeri Peter Ebere Okpaleke ngo kuko avuka mu bwoko bifuza.

Nk’uko BBC ibitangaza, Abakristu basabye Papa Francis ko yabaha Umusenyeri uba mu muryango w’aba Mbaise.

Aba bayoboke ngo ntibazatuza batabonye umusenyeri uturuka mu muryango bemera ko wagenewe kuyobora diyosezi yabo.