Print

Uwahoze ari umushakashatsi muri Makerere yahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 June 2017 Yasuwe: 1242

Frederick Golooba-Mutebi, Umunya Uganda wahoze ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda ari mu banyamahanga 9 bahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda kuri uyu wa 12 Kamena 2017.

Mu bahawe Ubunyarwanda harimo Abarundi 7, Umunya Uganda umwe, n’ Umunyekongo umwe. Umuhango wo kwakira indahiro z’ abo banyamahanga magingo aya bamaze kuba Abanyarwanda wabereye mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali.

Frederick Golooba-Mutebi yahoze ari umuyobozi wungirije w’ ikigo cya Makerere gikora ubushakashatsi ku mibereho (Makerere Institute Social Research: MISR).

Ni umunenyi mu bya politiki. Yabikozeho ubushakashatsi anandika igitabo kivuga ku mavu n’ amavuko ya politiki n’ ukwiyubaka kw’ akarere k’ ibiyaga bigari nyuma y’ amakimbirane.

Iyo nyandiko ituma atumirwa mu biganiro bya politiki haba ku rwego rw’ akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Kureba inkuru bifitanye isano kanda hano: Abanyamahanga 9 biganjemo Abarundi bahawe Ubunyarwanda


Comments

castro 14 June 2017

Barakaza neza murw’imisozi igihumbi