Print

Nairobi: Inyubako y’amagorofa 7 yagwiriye abari banze kuyisohokamo, 15 baburirwa irengero

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 13 June 2017 Yasuwe: 1027

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, inyubako iherereye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, yagwiriye abantu batari bake bitaba Imana abandi baburirwa irengero, gusa abatabazi baracyakomeje gushakisha mu itongo ry’iyo nzu.

Amakuru yatangajwe n’umukuru wa Polisi ya Kenya, Japhet Koome, avuga ko benshi mu basanzwe bakodesha muri iyo nyubako bari babwiwe kuyisohokamo itaragwa.

Koome ati “Hagati y’abantu babiri n’icumi cyangwa se abarengaho baburiwe irengero. Harimo bamwe banze kuyisohokamo kandi baburiwe mbere. Gusa twe turi gukora igishoboka cyose ngo tumenye ukuri nyako.”

Nyuma y’uko inyubako igwa ubutabazi bwahise buhasesekara batangira gucukura bashakisha ababa bagwiriwe n’iyo nzu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Imbangukiragutabara za St John zatangaje ko abantu 15 baburiwe irengero kandi ngo bizatwara igihe kirekire kuba bagera aho inzu yagwiriye hose kugira ngo bemeze abahitanwe n’iyo mpanuka.

Biravugwa ko nyiri iyo nzu atabashije kuboneka ako kanya ngo abazwe ibyo iryo gwa.

Iyi nyubako yari isanzwe ifite ubumene bugaragara ku nkuta zayo ndetse babayibamo bari basabwe kuyivamo mbere y’igihe. Mu minsi yashize, inyubako zitandukanye zo mu mujyi wa Nairobi zahitanye ubuzima bw’abantu batari bake ariko kandi nta gisubizo gihamye ubuyobozi bw’umujyi burabonera ikibazo cy’inyubako.


Comments

hyi 13 June 2017

kenya igihugu gikomeye kitagira abatekinisiye ikigihugu nifeke ntabafundi bahaba kbsa