Print

Reba imyiyereko y’abambaye ubusa bisize amarangi yatunguye ba mukerarugendo mu mujyi Wa New York (Amafoto)

Yanditwe na: Martin Munezero 14 June 2017 Yasuwe: 6019

Mu mujyi wa New York haherutse kubera imyiyerekano yasize abenshi mu bawugana kubumba umunwa byabananiye.

Iyi myiyerekano isanzwe ikorwa ariko mu buryo buri wese aba yibona nka mugenzi we, aho ababarirwa mu magana birara mu mihanda cyane cyana imbere y’inyubako zizwi cyane ziri mu mujyi rwagati ahagendwa na benshi, abagore n’abagabo bambaye ubusa, basigana amarangi y’ubwoko bwose mbese ubona ko umugambi ari umwe.

Uyu muhango wizihizwa abaturage bambara ubusa bagasigana amarangi muri uriya mujyi, ukorwa buri mwaka aho aba baturage baba bumva bibohoye ndetse berekana uko baremwe, ari na byo byatumye uyu munsi bawita uwo kwiyambika ukuri.

Usanga abagore n’abagabo bishimiye kubijyamo nta wuseka undi, yewe no mu muryango umwe hakaba haturukamo ababishaka bose ariko havuyemo abana kuko bikorwa n’abashatse gusa.

Ku rundi ruhande, ngo si itegeko ko abashakanye bose bitabira uyu muhango wo kwimurika, kuko mu gihe umwe atabonetse adashobora kwima undi uburenganzira bwo kujyayo.

Buri wese ku bushobozi bwe n’ubushake abasha kwitabira uyu muhango


Abagore n’abagabo baba basigana amarangi nta soni nta nzikekwe


Aba baturage baba bakwirakwiriye hirya no hino mu mihanda yo mu mujyi



Ibi bikorwa ngo ni bimwe mu bituma ba mukerarugendo bakunda muri uriya mujyi cyane cyane mu bihe nk’ibi kuko baba baje kwihera ijisho ibihakorerwa.


Comments

felicien 17 June 2017

HAGAJWE?:!;??


bebe 16 June 2017

uwo ni umurengwe sha!!


mbiswa 15 June 2017

Narumiwe koko, aba bo bihorera mumunezero ntamwanya w’imihangayiko


Van.damme 14 June 2017

Ariko nkubu aya madayimoni abashaka kwerekana iki cyiza bafite murubu bwambure bwabo uburakari bwuwiteka nibumanuka satani nabambaribe bazumirwa waca tusubiri


mugenzi philbery 14 June 2017

murabeshya hari urukuta mutazarenga Nyagasini niyibiko umurengwe wobiteye isono byanyu azabamanukira to


Rwema 14 June 2017

Umurengwe wica nk’inzara


castro 14 June 2017

Ni dange