Print

Umugore wa Minisitiri w’ intebe wa Lesotho yishwe habura igihe gito ngo umugabo arahire

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 June 2017 Yasuwe: 2703

Umugore wa Ministiri w’ intebe wa Lesotho, Tom Thabane yarashwe arapfa mu gihe haburaga amasaha make ngo umugabo we ahabwe inshingano z’ ubuyobozi.

Madame Lipolelo Thabane yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2017.

Uyu mugore yarasanywe n’ umugore mugenzi bari kumwe utatangajwe amazina.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Kamena mu gihugu cya Lesotho habaye amatora yo gutora Minisitiri w’ Intebe mushya. Ibyavuye mu matora byerekanye ko Thabane ariwe watsinze amatora, ndetse uwari Minisitiri w’ Intebe w’ iki gihugu Thakalitha Mosisili yemera ko yatsinzwe amatora.

Mu cyumweru gishize nibwo Thabane yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Pakalitha Mosisili watakarijwe icyizere muri Werurwe 2017.

Aya matora ni aya gatatu yabaye mu gihe kitageze ku myaka itanu muri iki gihe cyagize ibihe bitoroshye kuva mu 2014, ubwo bageragezaga guhirika ubutegetsi.

Ishyaka rya Thabane ryitwa All Basotho Convention ryegukanye imyanya 48 mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri 30 ya Democratic Congress rya Mosisili.