Print

Bishop Sibomana Jean yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 June 2017 Yasuwe: 2315

Urukiko rwisumbuye rw’ Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 15 Kamena 2017, rwategetse ko Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi mukuru w’ itorero pentekote afungwa iminsi 30 y’ agateganyo.

Bishop Sibomana n’ abandi bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’ itorero ubarirwa muri miliyari zisaga eshatu.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’ abayobozi barimo Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens.

Bishop Sibomana akatiwe gufungwa iminsi 30, nyuma y’ uko aba bayobozi nabo bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 bakajuririra icyemezo cy’ urukiko, urukiko rugatesha agaciro impamvu bari batanze basaba ko bakuriranwa badafunze rugategeka ko bakomeza gufungwa iyi minsi 30 mbere y’ uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi


Comments

Mutuyimana Pacifique 18 June 2017

Buri mukozi ukora muri institution ya ADPR
akurikije amafaranga yaciwe ntiyobabarira rwose,


Aki 16 June 2017

None se niba aba pasteurs basigaye bigabanya amaturo bakijyanira mungo zabo ubwo insengero zizazamukaka zite ese abatishoboye bo mu itorero bazafashwa bate. Inama nabagira ni babe nk’abapadiri batagira abagore n’abana kuko ubusambo bwaba bashumba babuterwa ahanini n’izo nshingano bafite mumiryango yabo bwite.


Kamali 16 June 2017

Iyo ubwiza bw’ Imana bukuvuyeho ndabona isura ihindana kbsa! Mbega uko asa! weeeeee!!!!!!! Nta giteye agahinda nko kubona umuntu ahagurukiwe n’ Imana yarangiza akaba ari nayo aburana nayo! Musize muneye mu rusengero gusa nta wundi mumaro mwamaze!!!!!!


Aki 16 June 2017

Abashumba bibisambo akabo kashobotse


Barasa 16 June 2017

Arikose rya toorero duherutse kumva ko basigaye barwanira munsengero no guhindura inzu y’Imana inzu y’ubucuruzi no kugwatiriza amakonti yose abanditseho ibyabo bo bigezehe?


umusomyi 16 June 2017

Sindeba umunyamakuru yanditse ko ari miliyari zisaga eshatu; nanjye niko nabyumvise


umusomyi 16 June 2017

Sindeba umunyamakuru yanditse ko ari miliyari zisaga eshatu; nanjye niko nabyumvise


peace 16 June 2017

ngo miliyoni eshatu?


pico 16 June 2017

Mbere yo gutangaza inkuru mujye mubanza mushishoze ko nta makosa arimo plz!! Si asaga miliyoni eshatu ahubwo no asaga miriyari eshatu. Thanks


amani 16 June 2017

Amafaranga yavuye mu mitsi y’abakecuru,imfubyi n’abapfakazi abakozeho.


yeee 15 June 2017

Ariko se kombona amafaranga baregwa agenda agabanuka hari audits yakozwe akaba ariyo ishingirwaho cyangwa buriwese yivugira umubare bitewe Nayo ashakako baregwa ?