Print

Umugabo watangaje abantu ubana n’abagore batatu munzu imwe kandi ngo bose arara babonanye

Yanditwe na: Martin Munezero 16 June 2017 Yasuwe: 5231

Ibihugu bimwe na bimwe bigira amategeko ahana ubuharike , gusa hari ibindi bibyemera cyangwa se bikaba bitabyemera ariko mu muco w’abaturage babyo bikaba bikorwa.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko uyu muryango w’umugabo umwe n‘abagore batatu ubanye neza nkuko umwe muri aba bagore abitangaza.

Ali Newbury umugore wa mbere yagize ati”abantu ntibashobora kubyumva uburyo tumaranye iki gihe cyose gusa kuri twe ni ibintu bisanzwe kandi bibaho”.

Uyu Ali Newbury yashakanye na Miles afite imyaka 19. Ku myaka 21 nibwo yabyaye umwana wabo wa 1 ariwe Ashley.

Ali akomeza avuga ko nyuma yuko umugabo we atangiye gucudika na Carly (mukeba we wa 2) yagize amatsiko yo kubona umugore ushaka kumutwara umugabo ngo ngusa yasanze ari umugore mwiza yumva nta kibazo kuba babana.

Avuga ko kandi bose ari abagore ba Miles kabone nubwo mbere byabateraga ipfunwe ryo kubisobanura bakabeshya ko umwe ari mubyara w’undi.

Ali Newbury na Carly bavuga ko biteguye kubana neza na mukeba wabo uje abagana .