Print

Perezida Trump yavuze ko umushinjacyaha mukuru wungirije ari kumugendaho

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 16 June 2017 Yasuwe: 1295

Perezida Donald Trump yagaragaye nk’uwemera ko arimo gukorwaho iperereza rijyanye n’irindi perereza riri gukorwa ku birego by’uko Uburusiya bwivanze mu matora yo muri Amerika.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida Trump yabaye nk’ushinja umushinjacyaha mukuru wungirije, kumugendaho.

Yagize ati: "Ndimo gukorwaho iperereza kubera ko nirukanye umuyobozi wa FBI [urwego rw’ubutasi rukorera imbere muri Amerika], rigakorwa n’umugabo wambwiye ngo ninirukane umuyobozi wa FBI!"

Amakuru dukesha urubuga rwa BBC, Rod Rosenstein, umushinjacyaha mukuru wungirije, yanditse ubutumwa bugufi bw’akazi ibiro bya Perezida w’Amerika, White House, byashingiyeho byirukana uwahoze ari umuyobozi wa FBI.

Bwana Rosenstein yashinzwe gukurikirana iperereza ryo kureba niba Uburusiya bwarivanze mu matora yo muri Amerika, nyuma yaho umushinjacyaha mukuru Jeff Sessions yeguye kuri iyo mirimo mu kwezi kwa Werurwe.

Umushinjacyaha mukuru wungirije na we yaje gushyiraho umujyanama udasanzwe Robert Mueller ngo ayobore iryo perereza.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Bwana Mueller yari arimo gukora iperereza kuri Perezida ku kuba bishoboka ko abangamira ubutabera.

Mueller byatangazwaga ko yateganyaga kubaza abayobozi b’inzego z’ubutasi niba Perezida Trump yarikijije umukuru wa FBI, James Comey, mu kwezi kwa Gicurasi agamije kubangamira iperereza ku wo yirukanye Michael Flynn.

Bwana Flynn yari umujyanama wa Trump mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Trump yanditse ubundi butumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati:

"Nyuma y’amezi arindwi y’amaperereza n’ubuhamya ku bijyanye nuko ’nakoranye n’Abarusiya’, nta muntu n’umwe urerekana gihamya. Birababaje!"