Print

Ubwato bw’ intambara bwa Amerika bwakoreye impanuka mu Buyapani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 June 2017 Yasuwe: 1884

Abasirikare ba Amerika 7 barwanira mu mazi baburiwe irengero nyuma y’ aho ubwato bwabo bugonganiye n’ubwato butwara ibicuruzwa mu nyanja ikora ku Buyapani.

Abashinzwe kurinda inkombe z’inyanja zikora ku Buyapani bohereje abatabazi muri ako karere.

Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yavuze ariko ko abo basirikare baburiwe irengero bashobora kuba bahungiye mu byumba bw’ubwo bwato bitagerwamo n’amazi.

Umusare mukuru w’ubwo bwato bw’intambara - USS Fitzgerald - n’abandi babiri bakomeretse maze bajyanwa kwa muganga hakoreshejwe kajugujugu y’Ubuyapani.
Ubwato butwara ibicuruzwa - ACX Crystal- bufite metero 220 bwariho iberendera rya Philippine. Icyatumye iyo mpanuka iba ntabwo cyari cyamenyekana.

Ayo mato yagonganiye hafi y’umujyi ufite icyambu wa Yokosuka ahari amato menshi y’intambara ya Amerika arimo agendera munsi y’amazi 80.


Abakomeretse kajugujugu yajyanye kuvurirwa mu Buyapani

Ubwato butwara imizigo bwariho idarapo rya Philipinne