Print

Bidasubirwaho Paul Kagame niwe uzahagararira ishyaka FPR mu matora

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 June 2017 Yasuwe: 1002

Kongere y’ ishyaka FPR inkontanyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, yemeje ko Paul Kagame ariwe uzarihagarira mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ateganyijwe muri Kanama.

Mu bagombaga gutora uko ari 1930, 1929 bose batoye Paul Kagame. Habonetse impfabusa imwe.

Inama nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye ku kicaro gishya cy’uwo muryango kiri i Rusororo mu mujyi wa Kigali, cyatashywe kuri uwo munsi.

Amatora y’umukandida uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida yahereye mu midugudu kugeza ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali. Aho hose batoye Paul Kagame.


Ikicaro gikuru cy’ ishyaka FPR- Inkotanyi


Comments

umunyamerika 17 June 2017

none se ubundi bari bazi ko arinde?? wagirango birabatunguye!!!!


Ntaganda 17 June 2017

Turamushyigikiye umutoza wikirenga