Print

AMAFOTO: Inkongi y’umuriro yahitanye abantu basaga 60 muri Portugal

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 19 June 2017 Yasuwe: 291

Ubuyobozi bw’igihugu cya Portugal bwatangaje ko inkongi y’umuriro waturutse mu ishyamba yahitanya abantu basaga 60 biganjemo abagendaga mu modoka zabo.


Iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru. Ubuyobozi bukaba buvuga ko abenshi bapfuye bari mu mudoka ubwo bageragezaga guhunga iyo nkongi yibasiye agace ka Coimbra.

Iyi nkongi yanakomerekeje abatari bake ndetse na 59 bari mu bikorwa bw’ubutabazi bahakomerekeye.

Minisitiri w’intebe wa Portugal, antonio Costa, yavuze ko iyi nkongi ije ikaze kurusha izindi nkongi zigeze kwibasira iki gihugu.

Ibinyamakuru byo muri Portugal byatangaje ko umubare w’abahitanwe n’uyu muriro ushobora gukomeza kwiyongera.