Print

Abakinnyi bose b’ikipe ya Isonga Fc bahagaze imbere y’Iteraniro mu rusengero rwa ADEPR maze bashima Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 19 June 2017 Yasuwe: 2428

Amakuru agera ku kinyamakuru cy’umuryango.rw ngo nuko kuri iki cy’umweru abakinnyi ba ISONGA FC bahagaze imbere y’Iteraniro mu Rusengero rwa ADEPR ya Remera bashima Imana ko yabafashije kuva mu kiciro cya kabiri bakaba bageze mu cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Aba bakinnyi barengaga 16 baherutse no kubatirizwa muri uru rusengero rwa ADEPR ya Remera,bivugwa ko ngo bahiguraga umuhigo wabo dore ko banakunze kwitabira na gahunda z’Itorero zirimo n’iz’amasengesho yo kuwa Gatanu ategurwa nuru rusengero rwa ADEPR ya Remera.


Comments

Albert Jess N. 19 June 2017

Mbega ukuntu ari byiza we! Imana ibahereze umugisha ni ukuri. Ni intambwe nziza rwose!


gashugi 19 June 2017

murahemukira abo bana. bari mu madini atandukanye, kuki mwabajyanye muri ADEPR? uRABONA NIBURA IYO MUBAJYANA MUR GATOLIKA


Kayiranga 19 June 2017

Nibyiza ko abantu bihana bakakira Yesu tutarebye kubyo bakora. Yesu yatoranije abari indaya, abarobyi, abakoresha b’ikoro, etc. N’abakinnyi b’umupira rero nta gitangaza kirimo ahubwo mbona ari byiza. Bakomereze aho. Well done.