Print

Uganda: Abana bongeye gutoragura pisitori nshya muri pubeli

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2017 Yasuwe: 1186

Polisi ya Uganda kuri iki uyu wa 18 Kamena yatangaje ko abana batoraguye imbunda nto (pisitori) aho bamena imyanda, ni ku nshuro ya kabiri abana batoraguye pisitori.

Iyo pistori bayitoraguye ku wa Gatandatu tari 17 Kamena aho bamena imyanda, bayitoragura baziko ari igikinisho babonye.

Nyuma yo gutoragura iyo mbunda nto ishushanyijeho inyenyeri abo bana bararashe ariko ku bw’ abahirwe ntibagira umuntu bakomeretsa. Iyo pistori yari irimo amasasu atanu.

Iyi mbunda yakorewe mu gihugu cy’ u Bushinwa yatoraguwe mu karere ka Wakiso, magingo aya ntabwo haramenyekana uko iyo mbunda yageze aho bamenya imyanda nta n’ ubwo haramenyekana uwayihashyize.

Polisi y’ iki gihugu yatangaje ko ari ubwa kabiri abana batoragura imbunda yo mu bwoko bwa pistori.

Chimp reports dukesha iyi nkuru yatangaje ko polisi y’ iki gihugu ndetse n’ abakora mu nzego z’ ubutasi batagikoresha pistori zo muri ubwo bwoko “Star postol”.

Bikekwa ko iyo mbunda yatawe n’ abagizi ba nabi bari basanzwe bayikoreshaga mu byaha by’ ubwicanyi.

Mu minsi ishize uwari umuvugizi wa polisi ya Uganda AIGP Andrew Kaweesi yishwe arashwe. Ni nako byagenze kuri Joan Kagezi wari umushinjacyaha.

Harriet Kenyana, Umupolisi w’ umugenzacya yavuze ko bafashe ibimenyetso by’ intoki z’ abantu batuye mu gace iyo mbunda yatoraguwemo kugira ngo bage kubisuzuma barebe uwaba yarashyize iyo mbunda mu myanda.

Kenyana atanga icyizere ko uwashyize iyo mbunda muri pubeli azamenyekana. Kugeza ubu nta muntu wigeze atabwa muri yombi akekwaho kuba nyir’ iyo pistori.