Print

Mu mafoto na Video: Reba uko byari byifashe mu irushanwa ry’ ibigeragezo 2017

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2017 Yasuwe: 4404

Kuri iki Cyumweru tari 18 Kamena 2017, I Masaka mu karere ka Kicukiro habereye irushanwa ry’ ibigeragezo “Waka Warrior Race 2017, abarushanwa baca mu bigeragezo birimo kunyura mu byondo , n’ indi mitego itandukanye.

Abarushanwa bashobora kurushana mu matsinda cyangwa umuntu akarushanwa ku giti cye.

Abitabiriye iryo rushanwa banyuze mu bigeragezo birimo imitego kuburyo hari aho bageraga bakanyura mu byondo bakabyivurugutamo, bakurira ibintu bimeze nk’urukuta, bakanyura munsi ya senyenge, bagasimbuka amapine yashaje y’imodoka n’ibindi.

Iryo rushanwa rimeze nk’imyitozo ya gisirikare abaryitabira basabwa kwihangana no gukoresha ubwenge kugira ngo baritsinde.

Ni ubwa kabiri iryo rushanwa ribereye mu Rwanda. Ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2016.

Reba amafoto atandukanye y’iryo rushanwa














Amafoto na Videwo : Kigali today