Print

Libya: Abandi banya Afurika 126 barohamiye mu nyanja ya Mediterane

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 20 June 2017 Yasuwe: 336

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira ku isi, OIM, uravuga ko abimukira bagera kuri 126 barohamye mu cyumweru gishize nyuma yaho ubwato bw’umupira bari barimo bwarohamiraga hafi y’inkombe y’inyanja ikora kuri Libya.

Umuvugizi w’uwo muryango, Flavio Di Giacomo, yavuze ko igihe ubwato bwa Libya buroba amafi bwatabaraga ngo bwabashije gusa gutwara abantu bane ku bimukira 130 bari baburimo.

BBC ivuga ko Ubwo bwato bwatangiye kurohama kuwa kane nijoro igihe abanyalibiya bakora ubucuruzi butemewe bwo kujyana abantu mu bindi bihugu bigenderaga bakagenda banibye moteri y’ubwo bwato.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira uravuga ko ayo makuru wayabwiwe n’abarokotse bava muri Sudani bazanwe muri Sicilly n’abashinzwe kurinda inkombe z’inyanja ikora ku Butaliyani.