Print

Umukozi w’Imana akurikiranyweho gutwika ku kibuno umwana w’umukobwa w’imfubyi wamukoreraga

Yanditwe na: Martin Munezero 20 June 2017 Yasuwe: 3033

Umupasiteri mu itorero rya Redeem Christian Church of God (RCCG) aherutse gutwika ku kibuno umwana w’umukobwa w’imfubyi wabaga iwe nk’umukozi wo mu rugo amuziza udukosa tw’abana basanzwe bakora u rugo.

Clifford wiyita umukozi w’Imana yisobanura imbere y’inzego z’umutekano, yavuze ko yahoye uyu mwana ko yaubeshye ku makuru yari amubajije ku bana be arera.

Kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa utatangarijwe amazina ari kurerwa n’abandi bantu bo mu itorero uyu mugabo yayoboraga mu gihe na we ari gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha by’ihohotera byongeye ko yanabikoreye imfubyi.

Pasiteri Clifford Ojugo ari gukorwaho iperereza no ku bindi byaha by’ihohotera ashinjwa nab awe mu bo mu itorero ayobora aho bavuga ko ajya anabakubita mu rusengero nko mu gihe hari ibyo batumvikanaho gusa bakabigira ibanga kuko bamurinya.

Uyu mugabo yaje no guhura n’uruva gusenya ubwo yongeraga gutunguka mu rusengero ngo aje kwigisha abayoboke be, kuko bamuhaye inkwenene ndetse yanatangira kwigisha bagatangira kwisohokera bavuga ko ibyo abigisha nta ho bihuriye n’ibyo akora.


Comments

Patirck 23 June 2017

Uwo mukozi wi mana akwiye gufwa


mugenzi philbert 21 June 2017

Imana imbabsrire sungutukana uyu muntu wiyita umukozi w’IMANA ahubwo numukozi wasatani ubusazwe nubwo waba utemera IMANA ariko wubaha ikiremwa muntu ibaze ngufata umuntu ugatwika ibaze umuriro ukuntu uryana urabeshya nutihana nawe uzashya


Elise 21 June 2017

Hhhhhh!! Akaga Karagwira!! Bazabibazwa Abiyita Abakozi B’Imana Kd Baraciye Ibintu!


nshizirungu prince 20 June 2017

Abakozi b’Imana bisubireho imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.kandi urukundo rwayo ntitwobona aho turwandika.


nshizirungu prince 20 June 2017

Abakozi b’Imana bisubireho imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.kandi urukundo rwayo ntitwobona aho turwandika.


20 June 2017

bamurinya=????????? NTIMUVUGA IWABO MBESE


Clement 20 June 2017

Ntabwarumukozi W’Imana ahubwo nuwa satani.akanirwe urumukwiye.