Print

Nyuma y’umwaka umwe atowe, Meya wa Kamonyi yeguye

Yanditwe na: Ferdinand Dukundimana 20 June 2017 Yasuwe: 3043

Amakuru atugezeho none aravuga ko umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, bwana Udahemuka Aimable yeguye kuri uyu wa 20 Kamena 2017.

Uyu muyobozi weguye ku mpamvu ze bwite nk’uko ayo makuru abivuga, yeguye nyuma y’umwaka n’amezi ane yari amaze ayobora aka karere kuko yatangiye imirimo tariki ya 26 Gashyantare 2016.

Karuranga Emmanuel uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yirinze kwemeza aya makuru ngo kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarabona ibaruwa y’ubwegure bwa Udahemuka .

Ubusanzwe abayobozi b’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, bakemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa.


Comments

Mwenesawuli 22 June 2017

Abayobozi badakora inshingano zabo bajye beguzwa hakiri kare aho kugeza ubwo bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.


Jo 21 June 2017

Muvane amatiku aho Nyaruguru mwari mwarabuze meya urangiza manda ngo atangire indi kubera amatiku yanyu none Francis nawe muramutangiye. Ibyo nibyo bibasubiza inyuma mw’iterambere mwirirwa mucura matiku aho gukora ngo akarere kanyu gatere imbere. Yari amaze kubakura ku mwanya wa nyuma mu muhigo none ngo ingengabitekerezo!!! niba ayifite Leta irakanuye muhumure ariko mureke amatiku y’amatakara gasi ubundi mukore mwiteze imbere.


kamasa 20 June 2017

meya wa kamonyi yakundaga abagore babandi no kurya inkoko zabaturage ntiyishyure nibyo byitwa kwiyandarika.yariye inkoko weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeamasake gusa gusa


kigali 20 June 2017

Hatahiwe uwayogije akarere ka Nyaruguru wiyita umuremure mu bareshya Nyangufi ariko akaba umuremure mu ngengabitekerezo ya Jenoside Habitegeko Francis


habari 20 June 2017

Harakurikiraho mayor wa Nyaruguru Habitegeko framcois


sebiko 20 June 2017

Uyu se kandi we agiye ate? Aka kanya nk’ako guhumbya? Ubwo biratangiye. Harakurikiraho nde na nde?


blenda 20 June 2017

Ubwo yegujwe si ibintu byabo c


Flodouard 20 June 2017

OK ubwo biratangiye abakoze nabi bose batazaniye abaturagiterambere mbese ntaterambere ntabikorwa remezo biyicarira mubiro gusa abo Bose ntitubakeneye ahubwo ababishinzwe muri gutinda nimubakureho Hakiri kare.