Print

Nyuma y’urupfu rw’umuherwe Ivan,umubyeyi wa Zari umugore wa Diamond Platnumz nawe ararembye bikomeye(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 20 June 2017 Yasuwe: 3273

Umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz Zari nyuma yo kubura uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga witabye Imana ubuzima bwe bukomeje kugenda burushaho kuzamo ibibazo.

Nyuma yaho mugihe gishize aribwo uwahoze ari umugabo wa Zari ndetse banafitanye abana batatu yitabye imana ubu noneho mama we umubyara akaba ari mu bitaro amerewe nabi aho arwaye indwara y’umutima.

Ibi bibaye nyuma yaho havuzwe amakimbirane hagati ye n’umugabo we Diamond Platnumz bakaza gukemura ibibazo bafitanye ndetse diamond akaba yarahise ashyira hanze amafoto ari kumwe n’abana Zari afitanye na Ivan Ssemwanga atangaza ko nta kibazo na kimwe kiri hagati aho ndetse ko azabafata nk’umubyeyi wabo.

Aragira ati "Mama wacu yashyizwe mu bitaro mu ijoro ryashize kubera ikibazo cy’Umutima..dukeneye amasengesho yanyu..kubw’Imana raza gukira".

Uburwayi bwa mama wa Zari bukaba bwatangajwe na murumuna we witwa Ashutalal ku rukuta rwe rwa instagram aho yatangaje ko mama wabo arwaye ndetse anasaba abantu gukomeza gusengera umubyeyi wabo.