Print

Seninga ngo ashaka gutsinda Rayon Sports byanze bikunze

Yanditwe na: 21 June 2017 Yasuwe: 897

Umutoza Seninga Innocent yatangaje ko atitaye ku kuba yaratsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza ko ikimuraje ishinga ari ugutsinda Rayon Sports akerekeza muri kimwe cya kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru uyu mutoza yavuze ko iby’umukino ubanza byarangiye ko we n’abakinnyi be biteguye kwihesha agaciro imbere ya Rayon Sports kuri uyu wa gatatu mu mukino wo kwishura.

Yagize ati “Turaza muri uyu mukino nta kindi kituraje ishinga uretse gutsinda tugakomeza mu cyiciro gikurikira kuko niyo ntego yacu.Tugomba gukosora amakosa twakoze mu mukino ubanza tugatsinda Rayon Sports.”

Uyu mukino wo kwishyura uraza kuba kuri uyu munsi ku I saa cyenda n’igice uraza kubera kuri stade Regional I Nyamirambo.Umukino ubanza wabereye Kicukiro aho ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Nzayisenga Jean d’Amour na Nahimana Shassir.

Kunganya uyu mukino no gutsindwa munsi y’ibitego 2 biraza gufasha ikipe ya Rayon Sports kwerekeza mu cyiciro gikurikira mu gihe Police iramutse itsinze 3-1,3-0 byayiha amahirwe yo gukomeza naho iramutse itsinze 2-0 hakwitabazwa penaliti.

Undi mukino utegerejwe uyu munsi ikipe ya Marines FC irerekeza I Rusizi gusura Espoir banganyirije I Rubavu 1-1 mu mukino ubanza mu gihe ku munsi w’ejo ikipe ya APR FC izakira Bugesera FC batsinze mu mukino ubanza ibitego 2-0 mu gihe AS Kigali izakira Amagaju banganyije 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Nyagisenyi.


Comments

innocent 21 June 2017

upfumu wa seninga ko wangana ra!!!! reka dutegereze.


nyaminani 21 June 2017

eka Seninga wibeshya abanyarwanda nabanyamahanga izuba riva amakosa wakoze nuyu munsi urayasubiramo ahubwo urahimba nandi makosa kuko ntago amakosa wayakoze wabigendereye ahubwo warayakoreshejwe nabariya basore ba gikundiro bagucengacengagaaaaaaaaaaaa bikarangirira mu izamu ubu se wasobanurira abantu gute ko waba utaratsinze umuzamu wa gatatu ukavuga ko uributsinde uwa mbere ndagushinyitse nta kindi ihangane uzagaruke umwaka utaha witeguye wowe naba police