Print

Mukura VS mu ntambara yo kugumana abakinnyi bayo

Yanditwe na: 21 June 2017 Yasuwe: 612

Nyuma y’iminsi havugwa ko benshi mu bakinnyi ba Mukura VS baba bashaka kuyivamo ubuyobozi buranyomoza aya makuru aho butangaza ko buri mu biganiro n’abasore babo bagera kuri batandatu.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru wa Mukura Niyobuhungiro Fidele yagiranye n’urubuga rwa Interineti rw’iyi kipe dukesha iyi nkuru yatangaje ko bari mu biganiro n’abakinnyi 6 bagize uruhare mu kubafasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati “’’Turifuza ko nta n’umwe mu bakinnyi bacu waducika, twumva ahubwo twazana abandi aho guhora dutanga abakinnyi bacu beza. Twizeye ko abo turi mu biganiro tuzabasha kugumana’’.

Abakinnyi 6 bari mu biganiro byo kongera amasezerano na Mukura ni: Cyiza Hussein, Mazimpaka Andre wari umaze iminsi avugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Kigali, Habimana Yussuf, Ndayishimiye Christophe, Mwiseneza Daniel na Shyaka Philbert.

Ubuyobozi bwa Mukura VS buratangaza ko butaratangira kurambagiza abakinnyi barangije amasezerano mu yandi makipe kuko batarabona umutoza mushya aho buvuga ko gusinyisha abandi bakinnyi bazabiharira umutoza bateganya kuba batangajemu gihe kitarenze ibyumweru 2 bitewe n’abakinnyi azaba yifuza.