Print

Komisiyo y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire ya Perezida Paul Kagame- AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier, Nsanzimana Ernest 22 June 2017 Yasuwe: 4195

Perezida Paul Kagame yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora (NEC) aho agiye gutanga kandidatire ye izamwemerera guhatana mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama 2017.

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka, nyuma yo kwakira Kandidatire ya MPayimana Phillipe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye Paul Kagame uzahagararira Ishyaka RPF-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki 03 na 04 Kanama 2017.


Perezida Kagame yabanje gusuhuza abaturage bari bamutegereje kuri NEC

Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame ari mu bamuherekeje kuri NEC, ubwo yari aje gutanga kandidature

Abategereje bo ni benshi harimo n’abarwanashyaka ba RPF


Ingingo ya 99 y’Itegko Nshinga ivuga ku byo gutanga Kandidatire, buri Mukandida ushaka kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni we ubwe ujya kuyitangira kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Abakozi ba RRA bahageze kare baje kwakira Perezida Kagame
Abanyamakuru ni benshi barimo n’abanyamahanga

Mu bayobozi batandukanye bagaragaye kuri NEC barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François n’abandi.

Abanyamakuru bitegiuye n’ibikoresho byabo
Minisitiri James Musoni n’umuyobozi wa FPR, Francois Ngarambe

Perezida Kagame yatanze kandidatire ye ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ndetse na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire.

Perezida Kagame yageze kuri NEC ategerejwe n’abantu benshi

Perezida Kagame kandi yaje gutanga Kandidatire ye aherekejwe n’Umukobwa we Ange Kagame. Mu gusohoka aho NEC ikorera basohotse bari kumwe bakomerwa amashyi n’abantu benshi.

12: 50 Perezida Kagame asohotse mu cyumba cya Komisiyo y’ igihugu y’ amatora. Yerekeje mu cyumba cya RRA Aho agiye kugirana ikiganiro n’ abanyamakuru


Comments

26 June 2017

Itariki iratinze ngo tuguhundagazeho amajwi Nyakubahwa Perezida wacu,Paul Kagame.


jacky 23 June 2017

Ariko nkawe wiyise Muhire, uravuga nabi umukuru w’igihugu cyacu nabi ngo bitange iki? Abanyarwanda tumuri inyuma. Kudutukira Président wacu ntibizambuza kumuha ijwi ryanjye. Muzehe wacu Komera, kandi warakoze cyane kutwemerera kongera kwiyamamaza


Muhire J 22 June 2017

Yewe nimba niyo yambaye agakote naho ubundi ni imbazo nta kabiri.Wasanga murugo byongeye kudogera Nyiramongi yahawe imigeri...


championDebora 22 June 2017

Intore ibasumba...tuzagutora.


MAJYAMBERE 22 June 2017

Ahoooooooooo!!!!!!! Wowe muzehe rangiza inshingano zawe gusa twe amajwi tuyagundagazeho bumirwe!!!!


kagenza 22 June 2017

Uyu niwe muyobozi ubereye u Rwanda


kagenza 22 June 2017

Uyu niwe muyobozi ubereye u Rwanda