Print

Afurika y’Epfo:Hateguwe amatora yo gutakariza icyizere Perezida Zuma

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 June 2017 Yasuwe: 605

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwategetse ko Inteko Ishinga Amategeko ikora amatora yo gutuma abaturage batakariza icyizere Perezida Jacob Zuma wakomeje gusabwa kuva ku butegetsi.

Mu minsi ishizeurwo rukiko rwari rwatangaje ko nta bubasha rufite bwo gufata umwanzuro nk’uwo wo gutegura amatora.

Kuva manda ya Zuma yatangira kugeza n’ubu yahuye n’ikibazo cy’abatavuga rumwe na we bakomeje gusaba ko yava ku butegetsi abandi bagasaba ko yeguzwa kugeza n’ubu.

Mu rubanza ruheruka Perezida yarezwemo gukoresha umutungo wa Leta akawugurumo inzu ye bwite.Icyo gihe urukiko rwategetse ko uyu mukuru w’igihugu yishyura ayo mafaranga aho kweguzwa.

Urukiko noneho nyuma yo kubisabwa kenshi n’abatavuga rumwe na Leta, rwategetse ko Inteko Ishinga Amategeko itegura amatora yo gutakariza icyizere Zuma ariko agakorwa mu ibanga.

Urukiko rwahise rutangaza ko uko ayo matora azakorwa bizagenwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Baleka Mbete.

BBC ducyesha iyi nkuru ivuga ko Perezida ashobora kutazava ku butegetsi bitewe n’uko bamwe mu ba Depite bakimukeneye.