Print

Barafinda na Mpayimana baracyafite iminsi 14 yo gutanga ibyangombwa muri NEC

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 June 2017 Yasuwe: 2278

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora iravuga ko abatanze ibyagombwa bituzuye bafite iminsi 14 yo kubyuzuza.

Komisiyo y’ amatora itangaje ibi mu gihe ku ngengabihe y’ amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017 biteganyijwe ko none ku wa Gatanu 23 ari wo munsi wa nyuma wo kwakira kandidatire z’ abifuza kuziyamamariza kuyobora u Rwanda.

Uyu munsi ugeze hari abatanze ibyangombwa bisabwa uwifuza kwiyamamariza umwanya w’ umukuru w’ igihugu bituzuye.

Muri NEC, Barafinda Sekikubo Fred yumvikanye avuga mu ijwi riranguruye ati ‘ndi umunyapolitiki w’i Kanombe’

Abo ni Barafinda Ssekikubo Fred na Mpayimana Phillipe bombi bifuza kuziyamamaza nk’ abakandida bigenga.

Kuri uyu wa Kane nibwo Mpayimana yashyikirije NEC ibyagombwa bye. Mu byangombwa bigera kuri 13 yagombaga gutanga yabuzemo icyemezo cy’ amavuko, icyemezo cy’ ubwenegihugu, n’ icyemezo cy’ uko nibura umwe mu babyeyi be afite ubwenegihugu nyarwanda bw’ inkomoko.

Mpayimana wageze mu Rwanda aturutse mu gihugu cy’ u Bufaransa, yakoze mu itangazamakuru ndetse akora no mu ruganda rw’ ibirungo rwo mu gihugu cy’ u Bufaransa.

Yabwiye itangazamakuru ko ibyagombwa atatanze abishyikiriza NEC kuri uyu wa 23 Kamena w’iki cyumweru.

Mpayimana yatanze ibyangombwa muri NEC haburamo ibindi avuga ko azabitanga

Barafinda yageze kuri NEC tariki 12 Kamena atanga ibyangomba bitandukanye ariko hari byinshi yari akibura. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ibyangombwa byose yaburaga yabishyikirije komisiyo y’ amatora uretse uretse urutonde rw’ imikono 600 isabwa uwifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nk’ umukandida wigenga.

Barafinda yavuze ko ibyangombwa yaburaga yabigejeje kuri NEC tariki 21 Kamena. Ibyo ni icyemezo cy’ uko umwe mu babyeyi be afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, icy’uko afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda gusa, n’ inyandiko yemeza ko ibyangombwa yatanze ari ukuri.

Uyu mugabo ukunze kurangwa n’ imvugo itaburamo amashengo yavuze ko imikono arimo kuyishakisha avuga ko uwifuza kumusinyira yamusanga I Kanombe yitwaje irangamuntu ye akamusinyira. Yongeyeho ko aramutswe yongerewe indi minsi mike imikono akibura ariko atifuje kuvuga umubare wayo yaba yamaze kuyibona tariki 6 Nyakanga cyangwa mbere yaho.

Umunyamabanga wa komisiyo y’ igihugu y’ amatora Munyaneza Charles yatangarije Ikinyamakuru Umuryango.rw ko abatanze candidature zituzuye bafite iminsi 14 yo kuzuza ibyangombwa byabo.

Yagize ati “Amategeko ateganya ko umuntu ashobora gukomeza kuzana ibyangombwa bye kuko tariki 27 Kamena nibwo tuzatangaza abakandida bemejwe by’ agateganyo, tariki 7 Nyakanga dutangaze abakandida bemejwe bidasubirwaho. Uwageza tariki 7 ataratanga hari icyangombwa ataratanga byaba byarangiye”

Amatora y’ umukuru w’ iguhugu ateganyijwe tariki 3 Kanama ku banyarwanda bazatorera mu mahanga na tariki 4 Kanama ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda.

Abamaze gutanga ibyagombwa byuzuye basaba kuziyamamaza ni Dr Frank Habineza watanzwe n’ ishyaka DGPR, Perezida Paul Kagame watanzwe n’ ishyaka FPR- Inkotanyi, Diane Shimwa Rwigara(umukandida wigenga), na Mwenedata Gilbert(umukandida wigenga).


Comments

Peter 25 June 2017

Harya buriya ushaka kuyobora U Rwanda koko agenda kuri moto kweri?uyu ntaho yatugeza rwose


AKABURIYE MUSIZA 23 June 2017

NJYEWE RWOSE BARAFINDA NDAMUSHYIGIYE KUKO KAGAME YURIJE IMISORO MU RWANDA KUGIRANGO YUBAKE AMA ETAGE MURI AMERIKA ,BARAFINDA KOMERA KU RUGAMBA TURAGUSHYIGIYE TURI BENSHI CYANEEEEEE


makanzu benjamin 23 June 2017

mwabaretse bagerageza amahirwe? nukuvugako twetutavukiye murwanda ,tutazayobora iyominsi mutanga14,niyiki?


makanzu benjamin 23 June 2017

mwabaretse bagerageza amahirwe? nukuvugako twetutavukiye murwanda ,tutazayobora iyominsi mutanga14,niyiki?


jonas 23 June 2017

Ese barafinda ko yavuze ko yigisha muri havard university nawe ni Dr mu gufindura no mu rwenya.


Emmy 23 June 2017

Njye Barafinda ndumva namusinyira kko afite ibitekerezo byiza nubwo ataba President ark nibura ahawe amahirwe yo kwiyamamaza hari icyo byazafasha uwaba yatowe

Nubwo abantu bafata igitekerezo cyoguca igumirwa avuga nkaho ari ugukina ark Leta ikwiye kubitaho

Imisoro nayo urebye icyo yabivuzeho yarushaho kubigaragaza kuburyo bunononsoye

Impamvu nziza 200 avuga ziteye amatsiko