Print

Igitangaza muri Nigeria cyarakozwe ubwo umupasiteri yazuraga uruhinja rwari rwapfuye(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 23 June 2017 Yasuwe: 5416

Dr. Chris Okafor umuyobozi w’itorero Mountain Miracle and Liberation Ministries muri Nijeriya yazuye uruhinja rw’amezi atandatu rwari rumaze gushiramo umwuka rurongera ruba ruzima .

Nkuko ikinyamakuru pulse dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo uru ruhinja rwari rumaze igihe rurwaye bikomeye ababyeyi barwo babuze uko babigenza niko kwerekeza ku rusengero bagirango bashyire uyu mwana wabo pasiteri Dr. Chris Okafor gusa bataragerayo uru ruhinja ruhita rw’itaba imana bakiri mu nzira berekeza ku rusengero.

Pasiteri Dr. Chris Okafor aryamisha uru ruhinja kuri alitari mbere gato yo kurusengera

Aba babyeyi ngo ntibigeze bacika integer n’ubwo babonaga umwana wabo amaze gushiramo umwuka niko kumugeza kurusengero bamuha Pasiteri Dr. Chris Okafor ngo amusengere barebe ko imana yakora ibitangaza uyu mwana wabo akazuka.

Pasiteri Dr. Chris Okafor usanzwe uzwiho gukora ibitangaza ngo yafashe uru ruhinja aruryamisha kuri alitari maze arurambikaho ibiganza arasenga asaba imana ko yazura uru ruhinja nyuma y’iminota mike uru ruhinja rurazuka abari aho batangira gusingiza imana.

Uru ruhinja rukimara kuzuka Pasiteri Dr. Chris Okafor ibyishimo byamurenze atangira kurira

Dr. Chris Okafor umuyobozi w’itorero Mountain Miracle and Liberation Ministries muri Nijeriya yazuye uruhinja rw’amezi atandatu rwari rumaze gushiramo umwuka rurongera ruba ruzima.

Nkuko ikinyamakuru pulse dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo uru ruhinja rwari rumaze igihe rurwaye bikomeye ababyeyi barwo babuze uko babigenza niko kwerekeza ku rusengero bagirango bashyire uyu mwana wabo pasiteri Dr. Chris Okafor gusa bataragerayo uru ruhinja ruhita rw’itaba imana bakiri mu nzira berekeza ku rusengero.

Yahise arusuka amazi mu mutwe

Aba babyeyi ngo ntibigeze bacika integer n’ubwo babonaga umwana wabo amaze gushiramo umwuka niko kumugeza kurusengero bamuha Pasiteri Dr. Chris Okafor ngo amusengere barebe ko imana yakora ibitangaza uyu mwana wabo akazuka.

Pasiteri Dr. Chris Okafor usanzwe uzwiho gukora ibitangaza ngo yafashe uru ruhinja aruryamisha kuri alitari maze arurambikaho ibiganza arasenga asaba imana ko yazura uru ruhinja nyuma y’iminota mike uru ruhinja rurazuka abari aho batangira gusingiza imana.

Comments

luku 25 June 2017

mugende iyo hirya se nyine nonese ubundi umuntu apfa hashize igihe kinganiki ngo yapfiriye munzira bakomeza kurusengero yarakiri muzima iyo bamuzana yaraye apfuye nkareba ko uwomutekamutwe amuzura

Patrick 24 June 2017

Kubazi Imana ntacyo byaduhinduraho ntacyo byongera mukwqizera Andika Igitekerezo Hano

CAPONE 24 June 2017

Babashuke. Ntacyapfuye kiba kizima, Nukugirango bamuyoboke nagakino nkindi yose ibera munsi yikirere.

Arphonse 23 June 2017

Imana niyo kubahwa

Arphonse 23 June 2017

Imana ni inyembazi

Ruhomwa noe 23 June 2017

Imanibihererwe icubahiro

Helove’s 23 June 2017

Nibakoko umwana yazutse ntabwo mwakagombye kuvugako pasteur ariwe wakoze igitangaza ahubwo igitangaza cyamukoreweho nuko umwana arazuka gusa mwibukeko n’imbaraga za satani zizakora muminsi y’imperuka.nuko rero mujye mushishore9a ibyanditswe mutekujya mugendera mukigare ngobyose n’Imana mujye musoma ibyanditswe.

john 23 June 2017

na rugagi araje azure abantu kahave

Schadrac 23 June 2017

Nagira ngo nshimire umunyamakuru utugejejeho iyi nkuru y’igitangaza cy’Imana. Gusa naboneraho kumwibutsa ko ahanditse ’imana’’ hagombye kuba ari’Imana’ nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda.

Mbonereho kwibutsa ko ariya magambo yombi abaho kandi akoreshwa mu Kinyarwanda. Nk’uko bizwi, itandukaniro ni uko "imana’’ bishatse kuvuga "ikigirwamana". Naho ’Imana’ bikaba bishatse kuvuga’’ Uwiteka"/’Yehova"....

kwizera cynthia 23 June 2017

Andika Igitekerezo Hano. ntawizera Imana amaramare Imana yacu iriho kandi izokwama ibaho ibihe vyose

samuel 23 June 2017

Amen imana iriho kd iracyakora imirimo nibitangaza uko yariri nuyumunsi Niko iri kd Niko izahoraho

niyomwungere alfred 23 June 2017

Imana Irahambay

Ntabo 23 June 2017

Nonese ko ibyo mwanditse mwabisubiyemo kabiri. Ubu ni uburangare. Uwayanditse n’uwagombaga kuyisubiramo bahanwe.

NIRERE ALICE 23 June 2017

Imana ishimwe cyaneee,iragahora kungoma,,,imbaraga zayo zizagera hose

tharcisse 23 June 2017

imana.nidufashe.nyomba.vyabaye

jonas 23 June 2017

Amen