Print

Umugore w’umutoza Gatera Moussa yitabye Imana

Yanditwe na: 23 June 2017 Yasuwe: 2678

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo nibwo amakuru yasakaye hose ko umugore w’umutoza w’Isonga Gatera Moussa Yitabye Imanaa mu bitaro bya CHK aho yari amaze iminsi arwariye.

Uyu mutoza wari umaze igihe gito azamuye ikipe y’Isonga FC mu cyiciro cya mbere aho yaniteguraga gukina umukino wa nyuma na Miroplast atakaje umudamu we witwa Amina aho bivugwa ko yishwe n’indwara ya Diabete.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu aravuga ko uyu nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya CHK ku wa mbere aho yahise ajya muri koma none mu gitondo cyo kuri uyu munsi yitabye Imana.

Amina wari ufite imyaka 31 asize bana 2 .Ashyingurwa kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita ku irimbi ry’Abayisiramu riri I Nyamirambo.

Nyuma yo kumenya urupfu rw’uyu mudamu wa Gatera Moussa; FERWAFA yamaze kwimura umukino wagombaga guhuza Isonga na Miroplast kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Kamena ku wa mbere taliki ya 26 Kamena.


Comments

Van.damme 24 June 2017

Inalilah wainalilah Radjiyuna coach pole sana Alaah agukomeze muribibihe bigoye urimo


Hakizimana 23 June 2017

Imana imwakire mubayo kdi imuhe kwihangana


Hakizimana 23 June 2017

Imana imwakire mubayo kdi imuhe kwihangana