Print

Tanzania : Bamaganye icyemezo cya Perezida Maghufuli cyo kubuza abakobwa babyaye kwiga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 June 2017 Yasuwe: 804

Abanyatanzaniya benshi bagamaganye ibiherutse gutangazwa na Perezida wa Tanzania John Pombe Maghufuli avuga ko abakobwa babyaye badakwiye gusubira mu ishuri.

Nyuma y’ uko ku wa Mbere w’ iki cyumweru Perezida Maghuli yabwiye abanyeshurikazi ko umukobwa ubyaye ari umunyeshuri adakwiriye gusubira mu ishuri hari urwandiko rwakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga rwamagana iyo ngingo.

Urwo rwandiko rusaba Perezida Maghufuli kuvuguruza iyo ngingo.

Itegeko ryo muri 2002 rivuga ko umukobwa utwaye inda ari umunyeshuri ahita yirukanwa kuko aba yakoze ibinyuranyije n’ umuco w’ igihugu cya Tanzania.

Ibi ariko siko bimeze mu bihugu bitandukanye birimo n’ u Rwanda. Mu Rwanda hari gahunda y’ uburezi kuri bose aho n’ umusaza cyangwa umukecuru bafite uburenganzira bwo kwiga.

Mu Rwanda nta muntu ushobora kwirukana umunyeshurikazi kuko yatwaye inda, niyo yatwara inda aba afite uburenzira bwo gukomeza amashuri.


Comments

Zula 24 June 2017

Keretse bayiteye umukobwa we nibwo yamenya ko icyemezo Ashaka gufata kibangamiye ubuzima bwabaturage