Print

Intama yabyaye inyamaswa ijya gusa n’ umuntu biteza umwuka mubi mu baturage [Amafoto]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 June 2017 Yasuwe: 4879

Mu gihugu cya Afurika y’ Epfo intama yabyaye inyamaswa ifite ibice by’ umubiri bijya kumera nk’ iby’ umuntu abaturage baturanye na nyiri iyo ntama bikoma uwo muryango bawushinja amadayimoni

Iki kiremwa gifite ibice byose by’umubiri bijya guhura neza neza n’iby’umuntu, uretse ibinono gusa bisa n’iby’inyamaswa ku maboko n’amaguru.

Abahanga mu by’ubuvuzi bw’amatungo muri kariya gace bayobowe na Dr Lubabalo Mrwebi bavuze ko atari umuntu, ariko icyo ari cyo kikaba gikomeje kubabera urujijo kuko atari n’inyamaswa.

Gusa aba bashakashatsi bavuga ko iyi nyamaswa yahuye n’ikibazo cy’amavirusi mbere y’uko ivuka, akaba ari nayo mpamvu ishobora kuba yavutse imeze ityo.

Kugeza ubu, ari abo mu muryango wabyaje icyo kintu, ari n’abaturanyi ba wo bahangayikishijwe na kiriya kintu aho bavuga ko ari imyuka mibi ishobora kuba yarabateye inyuze mu itungo, dore ko banategetse bene cyo kugitwikana na nyina kugira ngo abo bantu babashe kuba bakongera kugenderera urwo rugo.

Ni kenshi muri ibi bihe usanga ari abantu ari n’inyamaswa bisigaye bibyara ibintu bitandukanye, akenshi ugasanga utabasha no kumenya nyir’izina niba umuntu yabyaye inyamaswa cyangwa umuntu, gusa na nubu bisa n’ibyagoye abashakashatsi kumenya ukuri kuri byo abandi bati ni iminsi ya nyuma.