Print

Pakistan: Iturika ry’ ikamyo ya Lisansi ryahitanye abarenga 100

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 June 2017 Yasuwe: 834

Abantu bagera ku 123 bapfuye abandi 80 barakomereka kubera ikamyo yo muri Pakistan yabirundutse igahita iturika igafatwa n’ inkongi y’ umuriro.

Iyi kamyo biravugwa ko yabirindutse ubwo uwari uyittwaye yashakaga gukata byihuse agana mu muhanda mugari uri mu nkengero z’umujyi wa Bahawalpur. Ngo abantu benshi bari bari hafi aho ubwo ikamyo yahitaga ifatwa n’umuriro ndetse igaturika, aho abatabazi bavuga ko abandi bantu 80 bakomeretse.

Umuvugizi w’intara yabereyemo ibi bintu, Malik Muhammad Ahmed Khan, yabwiye Reuters ko ikamyo imaze kubiranduka abantu bahuruye bagiye kuyora lisanse ubwo ikigega cyayo cyaturikaga kigatwika abari bacyegereye bose ako kanya.

Abandi bantu bahiye bikomeye, barimo abashobora gupfa, bajyanywe na kajugujugu mu bitaro bitandukanye byo muri Bahawalpur no mu mijyi bituranye ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Nk’uko raporo za mbere zibivuga, ngo haba hari umuntu wagerageje gucanira itabi aho hantu ubwo lisansi yari yamenetse yahitaga ifatwa n’inkongi igafata no ku kigega cyose kigahita giturika nk’uko byatangajwe na Jam Sajjad Hussain, umuvugizi wa serivisi ishinzwe ubutabazi yahageze mu ba mbere.

Abashinzwe kuzimya umuriro bahageze bagerageje kuzimya mu gihe kirenga amasaha abiri mbere y’uko umuriro uhagarara nk’uko inkuru ikomeza ivuga.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Muhammad Nawaz Sharif nyuma y’iyi mpanuka yahise atangaza ko ababajwe n’ibyabaye aboneraho kwihanganisha abayiburiyemo ababo.


Comments

PIERRE 26 June 2017

IMANA IBAKIRE MUBWAMI BWAYO


Good 26 June 2017

Imana ibakire


man power 26 June 2017

Abantu bakunda ibyubusa murye muri menge risansi sikintu cyo gufata ukowiboneye


nizeyimana evase 26 June 2017

imana ibahe iruhuko ridashira, dukomeje kwihanganisha ababuriyemo ababo, bihangane.