Print

Espoir yatsindiye Rayon Sports i Rusizi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 June 2017 Yasuwe: 2669

Ikipe ya Espoir yatsinze ikipe Rayon Sports ibitego 2-0 biyongerera amahirwe yo kuzagera ku mukino wa nyuma w’ igikombe cy’ amahoro.

Ibi bitego byatsinzwe na Walusambo Moninga na Bakundukize Adolphe. Ibi bitego byombi bikaza byinjiye mu gice cya mbere cy’ umukiko.

Ikipe ya Rayon Sports yakinnye uyu mukino ifite ibibazo by’ abakinnyi dore ko yagiye gukina uyu mukino yitwaje abakinnyi 15 kandi ikipe yemerewe kwitwaza abakinnyi 18.

Igice cya mbere nicyo cyagoye cyane ikipe ya Rayon Sports kuko itabashije guhagarika ubusatirizi bw’ ikipe ya Espoir.







Comments

maso 26 June 2017

Ariko murasoma cyangwa musoma ibyo mutekereza?Who uyu munyamakuru yibeshye ni he?Jye umutwe w’inkuru mbona ubanza atariwo musoma.


ntirikina 26 June 2017

Savio na Thierry barahemukira ikipe yabo nabo batiretse. Iyo ugifite amasezerano ugomba gukinira ikipe yawe. Professionalism please!


kkkk 26 June 2017

"Ikipe ya Espoir yatsinze ikipe Rayon Sports ibitego 2-0 biyihesha itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’ igikombe cy’ amahoro."

uyu munyamakuru ajye abanza asubiremo ibyo agiye kwandika. ntago umukino wo kwishyura uraba kandi niwo uzagaragaza ikipe izagera ku mukino wanyuma


hajjai 26 June 2017

ahhhhhhhh yasize abakinyi cg bayibye? gasenyi rwose kuva washigwa ntujyutsindwa barakwiba cg abakinyi bakicindisha.
🙆🙆🙆😂😂


Yuyu 25 June 2017

Mbega byizaaa gasenyiiii APR yabarekeye igikombe mwigira ikipe ikomeye none Espoir ibatekesheje ibishyimbo kuko muri gasenyi ubwo bwa burozi bwanyu nabapfumu banyu naba rwarutabura bahamba andi makipe ku manywa yihangu mwihangane namwe akebo kajya iwa mugarura Kiyovu aho izagarukira izongera ibagire umugore nkuko yigeze kubikora hafi imyaka 15 hahhhhhh gasenyi bouuuuuuuuu


Umureyo 25 June 2017

Kosora umutwe w’inkuru:: Wenda uvuge uti biyongerera amshirwe..... Naho ubundi inkuru yawe wayibihije


innocent 25 June 2017

Oya ntiragera final


INNOCENT 25 June 2017

BIRASHIMISHIJE KBS BAYIHAGARITSE NIBYIZA RUSIZI NIKOSORA


loger 25 June 2017

Ubuse koko iyi ni ikipe champion koko bakoreye ibi bintu ,ese ubundi abakinnyi yasize baruta abo yajyanye nabahe ikipe yarimo :pierro,meya,nova,eric mwayishinja iki ahubwo yo yagiye yizeye insinzi amahirwe masa mu mukino wa retur


theo 25 June 2017

Andika Igitekerezo Hano reyo nireke inzitwazo 11 se ntibari buzuye ?


egide 25 June 2017

reyo irambabaje


pasi 25 June 2017

None c ko muvuze ngo Espoir ibonye ticket ya Final nta retour izabaho?
Rayon sport yagombaga gutsindwa